Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko gushyigikira umugore ari ingenzi mu iterambere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Ukuboza 2018 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ya 14 y’umuryango utari uwa Leta World Vision, yabereye i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yasangije abayitabiriye ibyo u Rwanda rugezeho mu guteza imbere abagore n’abakobwa n’inyungu ibyihishemo.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umugore ushoboye, Isi ishoboye”, yanaganiriye ku ruhare rw’imiryango itandukanye mu gushyiraho uburyo bworohereza umugore gushyira mu bikorwa uburenganzira bwe, hagamijwe gutuma agira ijambo mu nzego zifata ibyemezo.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ijambo ‘arashoboye’ ryagendeweho muri iyi nama rigaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubushobozi bwo kuzana impinduka muri sosiyete, nubwo hatabura inzitizi zibitambika mu nzira yabo y’iterambere.

Yavuze ko ariko impinduka zidashobora kugerwaho mu gihe izo nzitizi zirimo kuba uburinganire n’ubwuzuzanye bitaragerwaho, guhezwa muri sosiyete ndetse no kutagira uburinganire mu bumenyi n’uburezi, zitarakurwaho.

Ashimangira uko ubushobozi bw’umugore bwaba impinduka aho aba, Madamu Jeannette Kagame yatanze urugero ku buhamya bw’umunyarwandakazi Yvette Ishimwe, wize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima mu mashuri yisumbuye, agatekereza umushinga wo gutunganya no gukwirakwiza amazi meza yari ikibazo aho avuka.

Ati “Mu Rwanda kimwe n’ahandi, uruhare rw’umugore mu mpinduka ruragaragara kandi aya mahirwe akeneye kwaguka kugira ngo dukomeze uwo muvuduko w’uko buri wese muri sosiyete agira umusanzu atanga”.

Yavuze ko hambere umugore yahezwaga akaguma mu nshingano z’umuryango nko kubyara no kurera abana, ariko muri iki gihe yongeyeho no gutanga umusanzu we mu nzego za leta n’iz’abikorera, aho ahabwa inshingano zirimo n’ubuyobozi.

Ati “Uyu mumaro w’impurirane ukwiriye kubonwa nk’ubufatanye n’umusingi ku bana, umuryango no kuri sosiyete muri rusange.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umugore atagomba kuba utoranyirizwa kimwe akora ibindi akabihezwaho, ko ahubwo ashoboye kandi yatanga umusaruro mu buzima bwose bwa sosiyete.

Ati “Tugomba guhindura imigirire ishingiye ku muco ituma abagore badatanga umusanzu wabo, ugasanga irabaheza inyuma ya bagenzi babo b’abagabo.”

Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko mu Rwanda hashyizweho politiki n’amategeko, hakorwa n’ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire yari mu muco wazitiraga uruhare rw’umugore, ahubwo ugashyigikira abagabo gusa.

Aha yagarutse ku bikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation yashinze, wagize uruhare mu kongerera ubushobozi abaturage, abari abana bato bakavamo inkingi z’impinduka, abayobozi n’abafasha abandi mu myumvire.

Uyu muryango uhemba abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta, ugafasha abanyeshuri b’abahanga batishoboye unabashishikariza kuba indashyikirwa. Ibi bibatera imbaraga zo kumva ko ejo hazaza habo n’ah’igihugu ari bo hareba.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 250 b’abagabo n’abagore bafite ijambo n’ubushake bwo gushyiraho uburyo bwizewe bwo guteza imbere umugore n’umukobwa, ngo bahore ku isonga mu guteza impinduka zigamije kurwanya ubukene.

Yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rugwabiza Valentine, indorerezi ya AU mu Muryango w’Abibumbye, Fatima Kyari Mohammed, abagize World Vision n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation yashinze, wagize uruhare mu kongerera ubushobozi abaturage, abari abana bato bakavamo inkingi z’impinduka, abayobozi n’abafasha abandi mu myumvire
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi, uruhare rw’umugore mu mpinduka ruragaragara
Umukino wiswe 'She Can' wifashishijwe mu kwerekana ingorane abagore n'abakobwa bo mu bihugu bikennye bakomeza kunyuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza