Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere umwana w’umukobwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga w’Abakobwa b’abagide n’Abayobozi (World Association of Girl Guides and Girl Scouts, WAGGS) ufatanyije n’Umuryango w’Abagide mu Rwanda bahaye igihembo cy’ishimwe Madamu Jeannette Kagame ku bwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Icyo gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu mu nama ya 12 nyafurika y’ibihugu bigize umuryango WAGGS yatangiye tariki 16 kugeza tariki 20 Nyakanga 2019 i Kigali.

Iyo nama yitabiriwe n’ibihugu 41, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twunge ubumwe, dutere imbere”.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi ni we wakiriye igihembo ku bwa Madamu Jeannette Kagame.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mbabazi yagize ati “Nishimiye kuba nakiriye igihembo ku bwa Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, igihembo cyatanzwe na WAGGS ndetse n’Umuryango w’abagide mu Rwanda, kubw’umuhate we mu guteza imbere umwana w’umukobwa.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga w’Abakobwa b’abagide n’Abayobozi, avuga ko bazakomeza gufatanya guteza imbere umwana w’umukobwa.

Yagize ati “Mwakoze cyane WAGGS kubw’iri shimwe. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo buri mwana w’umukobwa atekane kandi yige.”

Madamu Jeannette Kagame ateza imbere abagore n’abakobwa abinyujije mu miryango itandukanye nka “Imbuto Foundation”, umuryango abereye umuyobozi w’ikirenga ufasha abagore batishoboye, impfubyi, gushyigikira abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b’ abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.

Mu 2001 yateguye inama y’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku kurengera umwana no kurwanya virusi itera Sida. Binyuze mu muryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu by’ Afurika (OAFLA), yayoboye mu 2004 kugera mu 2006, yabaye ku isonga mu kwita ku bafite virusi itera Sida.

Si ubwa mbere ahawe igihembo kuko nko mu 2016 yahembwe nk’indashyikirwa kubera umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa.

Umwaka ushize Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa wagize uruhare mu iterambere rya Afurika. Iki gihembo cyizwi nka ‘African Woman Excellence Award’ yagiherewe i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Madamu Jeannette Kagame yatangije ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umwana w'umukobwa
Minisitiri Rosemary Mbabazi ni we wakiriye igihembo kubwa Madamu Jeannette Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza