Madamu Jeannette Kagame yibukije Abanyafurika ko badakwiye kujenjekera ruswa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ejo hazaza ha Afurika hazashingira ku ngamba zikomeye zigamije guhashya ruswa mu nzego zose.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore igamije guhashya ruswa.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya ruswa muri Afurika bikwiye kuba ibya buri wese by’umwihariko abagore kuko ari bo bazahazwa cyane n’ingaruka zayo.

Yavuze ko igihugu ruswa yagezemo igishegesha, gahunda zose z’iterambere zikadindira.

Ati “Ruswa iza mu buryo bwinshi kandi ikagaragara mu nzego zose z’imibereho haba mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Igira ingaruka nyinshi ku bukungu, ikunyuguza ibigega by’igihugu bigatuma igihugu cyongera amadeni.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko igihugu kirimo ruswa, ku mwaka ubukungu bwacyo busubira inyuma ku kigero kiri hagati ya 0.5 % na 1% .

Byagaragaye kandi ko buri mwaka miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ziburirwa irengero muri Afurika, mu gihe 43 % by’abaturage bayo bugarijwe n’ubukene.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aho ruswa yageze nta mushoramari uhifuza kuko nta nyungu n’umutekano w’amafaranga ye aba ahabona.

Yagaragaje kandi ko imunga imitangire ya serivisi nziza, ibikorwa remezo ntibikorwe cyangwa bigakorwa nabi ku buryo ingaruka zigaragara ku bagore n’abana.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubera gushaka inyungu z’igihe gito muri ruswa, bibabaje kuba usanga urubyiruko rumwe rusigaye rubigenderaho rukumva ko nta mpamvu yo kuvunika rukora.

Yavuze ko ejo hazaza ha Afurika hazava mu guhuza imbaraga, abantu bose bakarwanya ruswa nta kujenjeka.

Ati “Twese nk’abafata ibyemezo dufatanyije n’abaturage, tugomba kurwanya ruswa iwacu, nta bwoba dufite cyangwa kujenjeka kubera ko iterambere ry’umugabane wacu, umutekano n’ejo hazaza h’abana bacu ni icyo bizashingiraho.”

Yavuze ko abagore bakwiye guhabwa urubuga mu myanya ifatirwamo ibyemezo, kuko byagaragaye ko mu nzego bayoboye badakunze kujenjekera ruswa.

Yahaye umukoro abagore by’umwihariko bagize Inteko zishinga amategeko muri Afurika, kwigaragaza mu kugenzura za Guvernoma no gushyiraho amategeko n’ingamba zigamije guhashya ruswa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika, Jamila Ksiksi Debbech, yavuze ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu guha urubuga abagore mu myanya ifata ibyemezo no kurwanya ruswa.

Debbech yavuze ko kurwanya iyo mungu bitakabaye ibya za Leta gusa, ahubwo n’abagore ubwabo bakwiye kubigaragaramo nk’abagirwaho ingaruka nayo.

Ati “Abagore tugomba kugaragaza ubufatanye mu kurwanya iki cyago. Dukeneye inteko zishinga amategeko muri Afurika zikora kandi zigaterwa inkunga n’abanyapolitiki kugira ngo hafatwe ingamba zihamye. Ntabwo Leta n’ibigo byazo zarwanya ruswa zonyine, buri nzego z’abantu zigomba kugibiramo uruhare.”

Igenzura ryakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP) mu 2012, ryagaragaje ko 76% by’abagore babajijwe bavuze ko bigeze kwimwa serivisi rusange kubera ruswa.

Urugaga rw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament) rwashyizweho mu 2007 rugamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore kuri uwo mugabane.

Abagize Inteko Nyafurika bategura inama kabiri mu mwaka hagendewe kuri gahunda y’Inteko rusange za PAP, hakitabwa ku nsanganyamtsiko iba yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uwo mwaka ariko bitsa cyane ku ruhare rw’abagore.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama y’iminsi ibiri yateguwe n'Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw'Abagore igamije guhashya ruswa
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika, Nkodo Dang Roger, ageza ijambo ku bitabiriye
Depite Jamila Ksiksi Debbech uhagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika
Umuyobozi w’Inama Ngishwanama kuri ruswa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Miarom Begoto, ageza ijambo ku bari bitabiriye
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda ari kumwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umuririmo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Madame Jeannette Kagame ari kumwe na Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakurikiye ubutumwa bwatangwaga
Abari bitabiriye baganiriye ku ngamba zigamije guhashya ruswa muri Afurika

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza