Meddy yasuye umuryango wa K8 Kavuyo bafitanye amateka akomeye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, aherekejwe n’umukunzi we yasuye ababyeyi ba mugenzi we K8 Kavuyo wamurwanyeho akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo abinyujije kuri konti ye ya Instagram yashyizeho ifoto igaragaraza Meddy, umukunzi we Mimi, Bruce Intore, ababyeyi ba K8 ari bo Paul Gasinzigwa na Depite Oda Gasinzigwa wahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, n’abandi bari kumwe mu ruganiriro.

Mu magambo make yavuze yabashimiye ko basuye umuryango we, Ati“mwakoze gusura mama na data.”

Kuba Meddy yasuye umuryango wa K8 Kavuyo akanajyanayo umukunzi we, bifite igisobanuro gikomeye dore ko umuhungu wabo bivugwa yabafashije cyane abahanzi b’abanyarwanda bagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

K8 yavuye mu Rwanda mu 2010 gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye na Computer Engineering muri Kaminuza ya Texas.

Meddy na The Ben bari basanzwe ari inshuti ze bamusanzeyo ubwo tariki ya 04 Nyakanga 2010 bajyaga gutaramira abanyarwanda babaga muri Amerika mu cyiswe ‘Urugwiro Conference’, ariko bagahita bahaguma.

Bivugwa ko The Ben na Meddy baruhukiye kwa K8 Kavuyo abafasha kumenyera Amerika babana mu nzu imwe mu Leta ya Chicago, banahashingira itsinda bise Press One nyuma yo kuzana Lick Lick utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi na Cedru ukora amashusho. Iri tsinda kandi ryaje kwinjiramo umuhanzikazi Priscilla.

Muri Press One bakoreye hamwe indirimbo yitwa “Ndi Uw’i Kigali” yakunzwe n’abatari bake, by’umwihariko K8 na Meddy bakorana iyitwa “Iyaminiye”.

Aba basore baje gutandukana buri umwe ajya kuba ukwe na Press One irarangira, bamwe batangira gukoresha indirimbo zabo mu Rwanda n’ahandi rimwe na rimwe banyuzamo gukorana na Lick Lick.

Kugeza ubu Lick Lick usigaye anatunganya amashusho yashinze inzu ye yitwa Mo Music aho akorana bya hafi na Priscilla byigeze kuvugwa ko babana, Kamichi n’abandi.

Meddy n'umukunzi we basuye umuryango wa K8 Kavuyo
Bakigera muri Amerika bakundaga kuba bari kumwe cyane
Bivugwa ko Meddy, The Ben, Cedru na K8 babanje kuba mu nzu imwe muri Amerika
Nyuma y'aho Press One itandukaniye K8 anyuzamo agakorana na Pastor P

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza