Mineduc yabaye ihagaritse ibyo kongeza amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yabaye ihagaritse ibyo kongera amafaranga y’ishuri ku mashuri ya Leta ndetse n’afashwa nayo mu gihe igikurikirana icyo kibazo neza.

Minisitiri Dr Eugène Mutimura kuri uyu wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko uburyo ibigo by’amashuri biri kongera amafaranga y’ishuri, hari impungenge ko mu minsi iri mbere hari ibigo bya Leta bitazongera kwigwamo n’abana bava mu miryango itishoboye.

Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda hari ibigo by’amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n’ibifashwa na Leta 871 nkuko imibare ya Mineduc yabigaragaje.

Mutimura yavuze ko kongera amafaranga y’ishuri nta gahunda bihabanye na gahunda ya Leta yo kugeza uburezi kuri bose.

Yagize ati “Amafaranga y’ishuri agenda azamurwa cyane ku buryo dutekereza ko tubyihoreye gutya, mu gihe kizaza aya mashuri yazigwamo n’abishoboye gusa kandi ntabwo ariko politiki ya Leta y’u Rwanda ibishaka.”

Yavuze ko bamaze kwandikira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo uturere dukurikirane amashuri atongera gupfa kongeza amafaranga y’ishuri.

Yavuze ko ikigo gishaka kongera amafaranga y’ishuri kigomba kubimenyesha akarere, kagakora igenzura ry’uko amafaranga ya mbere yakoreshejwe ndetse kakemeza niba uko kongera amafaranga bikenewe.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’iminsi mike abantu batandukanye binubira amabaruwa yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza amafaranga ahanitse amashuri yasabye abanyeshuri kuza bitwaje mu itangira ry’igihembwe cya mbere uyu mwaka.

Mutimura yavuze ko ishuri rizongera amafaranga y’ishuri muri iki gihembwe ritabyemerewe bizarigiraho ingaruka.

Ati “Abayobozi b’amashuri bajya kongeza amafaranga y’ishuri bazabanza gukorerwa igenzura barebe bati amafaranga ya Leta umwaka ushize yatanzwe, amafaranga ababyeyi bongejwe umwaka wose yakoreshejwe ate ? Ibyo bikaba intandaro ifatika yo kuzamura amafaranga y’ishuri koko.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko bitangaje kuba amashuri ya Leta yongeza amafaranga kandi iby’ibanze byose abihabwa na Leta.

Ati “Leta iba yashyizemo ibyangombwa byose kugira ngo umwana yige. Tuba twubatse amashuri, hashyizwemo intebe, haguzwe ibitabo, abarimu bakishyurwa ariko ukumva ngo umwana avukijwe kwiga kandi ibyangombwa bimwemerera kwiga byose twabishyizemo.”

Munyakazi yavuze ko hari n’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yari yatangiye kwitwara nk’amashuri yigenga.

Mineduc yasabye ababyeyi na Komite zabo ku mashuri gukora akazi kabo, aho amashuri yongeje amafaranga nta ruhare babigizemo bikamenyekana.

Umwe mu babyeyi urerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, umwaka ushize yabwiye IGIHE ko bajya bahura n’ibibazo byo gutumwa amafaranga adasobanutse.

Yagize ati “Buri gihembwe batuma amafaranga 2000 Frw yo kugura ibikoresho byo ku meza, ikanya n’isahani bariraho, wowe ntiwize mu mashuri yisumbuye ibyo bikoresho bisaza buri gihembwe?”

Uyu mubyeyi avuga ko guhera mu 2016 buri munyeshuri yatumwaga amafaranga yo kugura imodoka y’ikigo.

Mu mwaka wa mbere batanze ibihumbi 30 Frw, uwa kabiri batanga ibihumbi 18 Frw naho mu bihembwe bibiri by’umwaka ushize batanze ibihumbi 12 Frw.

Hari kandi n’abaherutse kubona ibaruwa Lycée de Kigali yahaye abanyeshuri ibatuma 12 000 Frw yo kubaka uruzitiro, ugasanga bibaza niba urwo ruzitiro rumaze imyaka 12 rusabirwa amafaranga yo kurwubaka rutaruzura.

Kongeza amafaranga y’ishuri bigira ingaruka ku babyeyi n’abanyeshuri kuko akenshi iyo atabonye ayo yasabwe hari ibyo abuzwa birimo nk’amasomo n’ibizamini, kurya n’ibindi cyangwa bamwe bakareka gusubira ku ishuri burundu kubera ubushobozi.

Minisitiri Dr Eugène Mutimura yashimangiye ko nta kigo cya Leta cyemerewe kongera amafaranga y'ishuri iki gihembwe
Dr Munyakazi Isaac (ibumoso) yavuze ko hari n'ibigo by'uburezi bw'ibanze byari byatangiye kwitwara nk'ibyigenga
Dr Munyakazi yavuze ko amashuri ya Leta ahabwa iby'ibanze byose ku buryo atari ngombwa guhora bongera amafaranga y'ishuri
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro n'abayobozi bashinzwe uburezi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza