MINEDUC yafunze burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 01:57
Yasuwe :
0 1

Minisiteri y’Uburezi yamaze gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA) nyuma yaho byari byakozwe by’agateganyo ngo ibanze ikosore ibitari bitunganye ariko ntiyagira icyo ikora.

Iyi kaminuza iherereye mu Karere ka Huye yari yahagaritswe by’agateganyo n’Inama y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) bikorwa no ku zindi kaminuza icyenda byagaragaye ko hari ibyo zitujuje, zose zihabwa amezi atandatu yo kwikosora bitaba ibyo zigafungwa burundu.

Nyuma y’uko zimwe zikosoye ibyo zari zasabwe, Ishuri rikuru rya Ruhengeri (INES), Ishuri rikuru rya Gitwe (ISPG) n’Ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) yafunguriwe amashami yari yafunzwe.

Muri Kanama uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi yavuze ko hari Kaminuza zakoze neza ariko zibura bike ngo zikomorerwe; muri zo harimo Mount Kenya University, Mahatma Ghandi University n’Ishuri rikuru rya Byumba (IPB).

Izindi zirimo Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) na Jomo Kenyatta University zaburaga byinshi mu gihe Singhad Technical Education Society(STES) na Open University of Tanzania nta na kimwe zakoze mu byo zasabwe gukosora.

Mu ibaruwa Minisiteri y’Uburezi yandikiye ubuyobozi bw’iyo Kaminuza iyihagarika igira iti “Dukurikije raporo y’igenzura ryakorewe NSPA tariki 12 Nyakanga 2017 ndetse n’igenzura ryakozwe na HEC tariki 21 Nzeri 2017 byagagaye ko NSPA itabashije gukosora ibyari byatumye ihagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.”

Ibaruwa ikomeza ivuga ko kubera iyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuyifunga burundu hakurikijwe amategeko agenga imikorere y’ amashuri makuru.

Bati “Ubuyobozi bwa NSPA buramenyeshwa ko hafashwe ingamba zishingiye ku mategeko zo kuyifunga burundu.”

MINEDUC yasabye ubuyobozi bwa NSPA guhura n’abanyeshuri bayigagamo mu maguru mashya bagakemura ibibazo bijyanye n’amafaranga baba bafitanye kandi bagashakirwa uko bakomeza amasomo yabo ahandi.

Nile Source Poltyechnic of Applied Arts yari yahagarikiye amashami yose. Ubusanzwe umwanzuro kuri izi kaminuza zahagaritswe wagombaga gufatwa mu ntangiriro za Nzeli ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko NSPA yari yasabye kongezwa igihe gito ikagira ibyo ikosora bakabona kuyifatira umwanzuro.

Iyi Kaminuza bimwe mu bibazo yari ifite harimo n’iby’imiyoborere nk’aho hari abayiyobora byagaragaye ko bafite indi mirimo babangikanya no kuyobora ishuri mu gihe kimwe, kuba hari abagaragazwaga nk’abayiyobora ariko babazwa amakuru ajyanye nayo ntibayatange n’ibindi.

Bivugwa ko iyi kaminuza nta bakozi bahagije kandi bashoboye yari ifite, nta bikoresho (laboratoire) ndetse n’imiyoborere yayo irimo ibibazo.

Iri shuri ryari rifite amashami y’ikoranabuhanga mu bugeni no gukora inyigo (Architectural technology and design), ishami ryigisha gukora filime n’ibjyanye n’itangazamakuru hamwe n’ishami ry’imenyakanishabikorwa n’imitunganyirize y’akazi ko mu biro (Public relations and office management).

Iri shuri ryemerewe gutangira n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Nzeli 2013.

Ntabwo MINEDUC iratangaza umwanzuro wafatiwe izindi Kaminuza zari zahagaritswe by’agateganyo, gusa amakuru agera ku IGIHE avuga ko uretse ishuri rikuru rya Byumba (IPB), Mahatma Ghandi University na Mount Kenya University, izindi nta kigaragara zakoze ku byo zari zasabwe gukosora.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza