Minisitiri Ingabire yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Paula Ingabire yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarasakaje ikoranabuhanga mu nzego nyinshi z’ubuzima byagize ingaruka nziza ku bukungu n’imibereho myiza by’abaturage.

Yabitangarije i Dubai mu minsi ishize ubwo yitabiraga inama ku ikoranabuhanga, yateguwe n’ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU).

Iyo nama yatangiye tariki 29 Ukwakira ikazasozwa tariki 16 Ugushyingo.

Mu kiganiro Minisitiri Ingabire yagiranye na Maximillian Jacobson Gonzalez, ushinzwe itangazamakuru muri ITU, yavuze ko u Rwanda rukataje mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Yavuze ko u Rwanda rwasanze ikoranabuhanga ridakiriye gufatwa nk’urwego ukwarwo ahubwo ari igikoresho cyoroshya n’iterambere ry’izindi nzego z’imibereho.

Ati “Nishimira ko twarenze imyumvire y’uko ikoranabuhanga ari urwego rukwiye kuba rwonyine, ahubwo ubu rikaba ifatwa nk’igikoresho cyorohereza inzego nyinshi z’ubukungu, ni nk’umuhuza.”

Yatanze ingero zitandukanye nko mu buzima aho hifashishwa indege nto zitagira abapolite mu kugeza amaraso ku bitaro biherereye kure.

Yavuze ko ubwo buryo bwafashije igihugu gutabara ubuzima bwa benshi kubera ko amaraso abageraho ku gihe kandi bikayarinda kwangirika.

U Rwanda rumaze kugera kure mu gukoresha ikoranabauhanga mu burezi.

Umushinga wa One Laptop Per Child watangiye muri Kamena 2008 ugamije gutanga mudasobwa kuri buri mwana, kugeza muri Gashyantare uyu mwaka mudasobwa 270,000 zari zimaze gutangwa mu bigo by’amashuri abanza 1523.

Minisitiri Ingabire yavuze ko uwo mushinga watumye abana batangira kugira amatsiko yo kuvumbura kubera ubumenyi zibafasha kubona.

Yahise atangaza ko ubu Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere abanyempano bashya, bafashwa kongererwa mu bumenyi n’ubushobozi.

Ati “Ikintu ubu dushyizeho umutima, ni uburyo twarera abanyempano, twongera ubushakashatsi mu bumenyi no guhanga udushya […] Kurera abanyempano bijyanye na gahunda zitandukanye aho u Rwanda rushaka kuza ku isonga haba mu guhanga udushya, ubumenyi bukenewe ngo bigerweho.”

Yatanze urugero rw’ibigo u Rwanda rumaze gushishikariza kuza gukorera mu Rwanda nk’ ikigo kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS), Carnegie Melon University, Ikigo Andela gihugura abakora porogaramu z’ikoranabuhanga n’abandi.

Yavuze kandi kuri serivisi za Leta zisigaye zitangirwa ku rubuga IREMBO, agaragaza ko byatumye abaturage babonera serivisi hafi.

Icyakora, Minisitiri Ingabire yavuze ko kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga bisaba kuryegereza abaturage haba mu kuborohereza kubona ibikoresho ndetse n’ubumenyi.

Yavuze ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa ngo internet igere hose mu gihugu kandi ibikoresho byayo bihenduke kugira ngo abaturage babyitabire.

Ati “Turi kubwira abafatanyabikorwa, niba bishoboka koroshya ibiciro by’ibyo bikoresho, ku buryo abaturage babigira mu biganza byabo. Ikindi ni ukurwanya ubujiji mu by’ikoranabuhanga. Ni byiza kwegerezwa servisi n’ibikoresho ariko ubumenyi bwo kubikoresha ni ikindi.”

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza muri Kamena uyu mwaka abanyarwanda bangana na 46. 4 % ari bo bakoreshaga internet.

Umuyoboro wa Internet ya 4G wo umaze gukwirakwizwa mu gihugu hose ku kigero cya 96.4 %.

Minisitiri Ingabire aheruka kwitabira inama ya ITU i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza