Minisitiri Kaboneka yahumurije abaturage batewe n’abitwaje intwaro i Nyaruguru

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yahumurije abaturage bo muri Nyaruguru batewe n’abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Nyungwe bakica babiri, abizeza ko hagiye gukoreshwa imbaraga mu kubacungira umutekano.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe aho bikekwa ko abateye ariho baturutse mu gace gahana imbibi n’u Burundi basabye gucungirwa umutekano byihariye nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umwe yagize ati “Turasaba abashinzwe umutekano gukomeza kutuba hafi kuko twabonye ari ibintu bikaze, kujya imbere y’abantu bafite imbunda ukoresha intoki gusa.”

Mugenzi we yagize ati “Twifuza ko ingabo z’igihugu zatuba iruhande kugira ngo zidufashe gucunga umutekano mu kurara irondo.”

Mu gufata mu mugongo abahuye n’ibibazo, inzego za Leta n’iz’umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza imiryango yabuze abayo.

Kaboneka yashimiye abaturage uko bitwaye batabarana no guhangana n’ababateye bigatuma ubukana bwari kubaho bugabanuka.

Yagize ati “Icya mbere ni ukubashimira kuko bari ku irondo. Icyo kuvuga ngo bakeneye izindi mbaraga byo baraza kubibona, imbaraga zirahari ntaho zagiye. Wenda icyo bashakaga kuvuga ni ugusaba guhabwa imbunda gusa igira uburyo ikoreshwa ariko twashaka izindi mbaraga bitabaye ko ari bo bakoresha imbunda.’’

Kaboneka yihanganishije abaturage babuze ababo n’abakomerekejwe n’abagizi ba nabi.

Ati ‘‘Turi kubabwira ngo bahumure, bashyire umutima mu gitereko ubuyobozi bw’igihugu buri kumwe na bo kandi ibibazo buraza kubikurikirana. Turabizeza ko kuba ibi byabaye nta gikuba cyacitse cyatuma abantu bahungabana ahubwo turabasaba gushyira hamwe tugafatanya ku buryo n’uwashaka kubitekereza byamubera isomo ntazongere kubitekereza.’’

Inzego z’umutekano ziri maso mu gushaka abihishe inyuma y’umugambi mubisha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yatangaje ko aya makuru akimenyekana ingabo zatabaye bwangu zikabakurikirana mu gukora iperereza.

Yagize ati ‘‘Bikiba habayeho gutangira kubashakisha, ku bazi iryo shyamba rihana imbibi n’u Burundi, byose bifite icyo bivuze ku bashinzwe umutekano ariko umuntu yaba aretse kugeza ubwo tubona andi makuru.’’

Yakomeje ati ‘‘Ubutumwa tubaha bukubiye mu ihumure, birababaje ko hari abantu babuze ubuzima n’imitungo yabo. Turabizeza ko umutekano ukomeza kongerwamo ingufu, bakagira ituze bagakomeza ibikorwa bisanzwe ndetse abashinzwe umutekano n’iperereza bagakomeza kazi kabo no guhererekanya amakuru.’’

CP Badege yavuze ko iyo habonetse igitotsi hashyirwaho akarusho mu bikorwa byo gucunga umutekano ku buryo umuturage atagira indi nkomyi.

Abaturage basize ubuzima muri iki gitero ni Maniraho Anatole wayoboraga Urwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata na Habarurema Joseph. Bagerageje kwiba SACCO ya Nyabimata ntibyabakundira ndetse ngo banateye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Rumenero, bahiba ibicuruzwa bitandukanye.

Ku wa 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo n’imbunda, bateye abaturage mu Murenge wa Ngera muri Nyaruguru barabakomeretsa, banabatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Indi nkuru wasoma: Nyaruguru: Abaturage babiri bishwe barashwe, batandatu barakomereka n’imodoka ya gitifu iratwikwa

Imodoka y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata yatwitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza