Minisitiri w’Intebe yatanze umukoro ku bana baterwa inda, abishora mu biyobyabwenge n’abadakora ibizamini

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye abanyarwanda bose gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bicyugarije abana birimo, abana b’abakobwa baterwa inda, abishora mu biyobyabwenge, abajya kuzerera, abakoreshwa imirimo mibi ndetse n’abadakora ibizamini bisoza amashuri ku mpamvu zitumvikana.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga Inama Nkuru y’Igihugu ya 12 y’abana, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburere buboneye: Inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 15 bangana na 42% by’abanyarwanda bose, abafite hagati y’imyaka 13 na 30 bo bangana na 27%.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko umuntu wese wifuza iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango we aha agaciro gakwiye abana, ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda itazabitezukaho.

Yasabye ababyeyi, abarezi, abayobozi mu nzego zose n’abanyarwanda muri rusange kwibuka ko bafite inshingano zo kwita ku burere bw’abana bose batarobanuye, by’umwihariko bagasenyera umugozi umwe mu kuvugutira umuti ibibazo bicyugarije abana birimo abana baterwa inda, abishora mu biyobyabwenge n’abadakora ibizamini.

Yagize ati “Abanyarwanda twese turasabwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo bimwe mu bibazo bicyugarije abana tubivugutire umuti ukwiye kandi urambye.”

Yakomeje agira ati “Bimwe muri ibi bibazo ni iby’abana b’abakobwa baterwa inda, abana bata amashuri bakajya mu buzererezi, abakoreshwa imirimo mibi ndetse n’abana bishora mu biyobyabwenge, aha twakongeraho n’abana badakora ibizamini bisoza amashuri kubera impamvu zinyuranye kandi bafite ubushobozi.”

Mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri. Mu Rwanda kandi habarurwa abana barenga ibihumbi 146 bakoreshwa imirimo mibi.

Minisitiri w’Intebe, yabwiye abana ko ari bo mizero y’u Rwanda rwiza ndetse bakaba ari bo bazuzuza ikivi abakuru bazabasigira bakazaterura n’icyabo bagomba kuzasigira abazabakomokaho.

Iyi nama yahuje abana bagera kuri 488 bahagarariye abandi baturutse mu Turere n’Imirenge bigize igihugu, abana bahagarariye abafite ubumuga, abana baba mu nkambi zose z’impunzi ziri mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye no kurinda no kurengera uburenganzira bw’abana.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, yasabye abana kuzakomeza guteza imbere uburenganzira bwabo no kugira uruhare mu burere buboneye.

Yagize ati “Nk’abana mukwiriye kujya mukeburana hagati yanyu mukagira inama bagenzi banyu kugira ngo batazahura n’ingorane zikomeye.”

Karasira Ange Patrick, uhagarariye ihuriro ry’abana, yavuze ko abana biteguye gutanga umusanzu wabo mu guharanira kubaka u Rwanda bifuza, bahereye ku gusigasira uburere buboneye, guharanira kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda nko kumvira, kubaha, gukunda umurimo ndetse no gukunda igihugu.

Yagize ati “Twiyemeje kwirinda ingeso mbi zirimo ubuzererezi, ubusambanyi, ibiyobyabwenge ndetse no kubishishikariza abandi bana duhagararuye bari mu gihugu hose.”

Muri iyi nama haratangirwamo ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abana mu nama zabanjirije iyi nama Nkuru kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere, mu Ugushyingo 2017.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirasfari Esperance; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Karasira Ange Patrick, uhagarariye ihuriro ry’abana
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri abanza n'ayisumbuye, Munyakazi Isaac
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Intebe, yabwiye abana ko ari bo mizero y’u Rwanda rwiza ndetse bakaba ari bo bazuzuza ikivi abakuru bazabasigira bakazaterura n’icyabo bagomba kuzasigira abazabakomokaho
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na we yari yitabiriye iyi nama
Karasira Ange Patrick, uhagarariye ihuriro ry’abana, yavuze ko abana biteguye gutanga umusanzu wabo mu guharanira kubaka u Rwanda bifuza
Iyi nama yahuje abana bagera kuri 488 bahagarariye abandi baturutse mu Turere n’Imirenge bigize igihugu, abana bahagarariye abafite ubumuga, abana baba mu nkambi zose z’impunzi ziri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza