Moto zikoreshwa n’amashanyarazi zigiye gutangira gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yatangaje ko hari umushinga uri hafi gutangira wo gukoresha moto zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukomeza gutuma u Rwanda ruba igihugu kirangwa n’isuku.

Perezida Kagame wari mu biganiro bihuza urubyiruko rw’imbere no hanze y’igihugu, bizwi nka ‘Meet the President’ yavuze ko hari umushyitsi wari wasuye u Rwanda baherutse kuganira, amugezaho igitekerezo cyo gukoresha moto z’amashanyarazi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, hamuritswe Ikigo Safi Ltd kimaze umwaka gikorera mu Rwanda ariko kuri ubu cyazanye ku isoko izi moto ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri aribwo moto za mbere zimurikirwa abanyarwanda zigahita zitangira gukora mu Mujyi wa Kigali no hanze yaho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abayobozi b’iki kigo bagaragaje ko mu byo baje gukemura mu gihugu harimo kugabanya umubare w’impanuka ziterwa na moto no gutanga akazi ku bantu b’ingeri zitandukanye by’umwihariko abakobwa n’abagore.

Imibare y’Ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2017, abaguye mu mpanuka zifite aho zihuriye na moto bangana na 66% by’abantu bose baguye mu mpanuka.

Umuyobozi Mukuru wa Safi Ltd, Tony B Adesina, yavuze ko bashaka ko izi mpanuka zigabanyuka binyuze mu gutanga amahugurwa ku batwara izi moto.

Ati “Nk’uko bigaragara, impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bibangamiye umugabane wacu ariko by’umwihariko mu Rwanda bigaragara ko iziterwa na moto ari zo nyinshi ari nayo mpamvu twatekereje ku buryo kuzigabanya.”

“Tuzajya dutanga amahugurwa ku batwara izi moto kandi ikindi cyiza ni uko izi moto zizajya zikorerwa mu Rwanda. Ni ibintu tumaze umwaka dukorera hano mu gihugu nubwo navuga ko uyu munsi ari bwo dutangije umushinga wacu.”

Ibijyanye no kongera umuriro muri izi moto bivugwa ko uyijyana kuri sitasiyo ugategereza iminota 40, bagashyiramo umuriro ukoreshwa mu birometero biri hagati ya 90 na 100. Sitasiyo zizashyirwa hirya no hino mu gihugu.

Gukorana n’uru ruganda ni ukuba ufite uruhushya rwo gutwara moto, aho abazagana iki kigo bazahabwa amahugurwa mbere yo kujya mu muhanda, ibintu ubuyobozi buvuga ko bizafasha mu kubigisha uko bakwirinda impanuka.

Adesina yavuze kandi ko mu bijyanye n’imirimo byitezwe ko uru ruganda ruzatanga imirimo cyane ko abazakora kuri za sitasiyo zifasha abamotari kongera umuriro zizajya zikoraho abagore by’umwihariko.

Yashimangiye ko biteze ko benshi bazaboneramo imirimo kuko benshi mu badafite imirimo cyangwa abagorwaga no kugura moto zabo bazajya bazihabwa bagakora nk’abakozi ba Safi Ltd, ubundi bakajya bahembwa ku kwezi.

Ubuyobozi bwa Safi Ltd ntibugaragaza imibare ya za sitasiyo zizashyirwaho ndetse na moto zizajya mu muhanda ku ikubitiro. Iki kigo gifite amashami mu Mujyi wa Kigali n’ibice byo hirya no hino mu gihugu nka Rubavu na Huye.

Abayobozi ba Safi Ltd ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
Perezida wa Safi Ltd, Ik Erhabor yavuze ko bashaka kuzana impinduka mu gutwara abantu kuri moto
Umuyobozi Mukuru wa Safi Ltd, Tony B Adesina yavuze ko izi moto zitangira gukoreshwa kuri uyu wa Kabiri
Aha niho bashyiriramo umuriro w'amashanyarazi
Imiterere ya moto zikoreshwa n'amashanyarazi
Iyo yuzuye ishobora kugenda ibilometero 100, umuriro utarashiramo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza