Mu Rwanda hagiye kubera inama igamije kugabanya icyuho cy’abatagerwaho na serivisi z’imari ku Isi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 11 kugeza tariki 13 Nzeri, mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga igamije kwiga ku ngamba zafatwa kugira ngo abagerwaho na serivisi z’imari ku Isi biyongere.

Ibihugu byose byateye imbere ni ibifite umubare munini w’abaturage bakorana na za banki n’ibindi bigo by’imari ku buryo byorohera igihugu kumenya uko ubukungu buhagaze no kumenya ahakiri icyuho ngo gikurweho.

Ihuriro rigamije kuvanaho icyuho cy’abagerwaho na servisi z’imari n’abo zitageraho, Alliance for Financial Inclusion (AFI), rivuga ko kugeza ubu abasaga miliyari 1.6 ku isi hose badakorana n’ikigo cy’imari na kimwe. Muri abo, abagera kuri miliyari ni abagore.

Insanganyamatsiko y’inama igiye kubera i Kigali, harimo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ngo abagore n’urubyiruko batagerwaho n’imari zibagereho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AFI, Dr Alfred Hannig, yavuze ko muri iyi nama hazigirwamo ingamba zikomeye zatuma ibyiciro byibasiwe no kutagerwaho na serivisi z’imari bigerwaho.

Ati “Hazemezwa amasezerano ya Kigali. Ni amasezerano azakurikizwa n’ibihugu bigeze kuri 90 bigize AFI. Namara kwemezwa abanyamuryango bazasabwa kugaragaza ubushake, bayashingireho cyane cyane hibandwa ku bagore, urubyiruko, abakuwe mu byabo n’abakuze kuko ayo matsinda ariyo akunze kugirwaho ingaruka no kutagezwaho serivisi z’imari.”

Dr Hannig yavuze ko bitashoboka ko ejo hazaza h’isi hamera neza, mu gihe 49 % by’urubyiruko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere na 18 % mu bihugu byateye imbere batagerwaho na serivisi z’imari.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ari nayo izakira iyi nama, John Rwangombwa, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwagezeho mu kugeza serivisi z’imari kuri benshi.

Mu mwaka wa 2008, abanyarwanda 52% ntibakoranaga n’ibigo by’imari ariko ubu bageze kuri 80 %.

Rwangombwa yavuze ko ubwo bwiyongere bwatewe no kwegereza abaturage ibigo by’imari no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Hashyizweho za Sacco ngo nibura umunyarwanda mu birometero bitanu ahabone ikigo cy’imari. Ikoranabuhanga rije byo byabaye hafi kuri buri butiki ikwegereye. Washoboraga kujyayo ugakorana n’abakozi b’ibigo by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Mu myaka ibiri ishize hatangiye kubaho kwizigamira bakoresheje telefone, amafaranga make make ukagenda wizigamira kuri telefone yawe ikaguhuza na banki, abantu batangira gufata imyenda yorohereje kuri telefone.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho ruzagaragaza mu nama ku buryo byafasha n’abandi.

Yavuze ko hari ibihugu bigitinya gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari kuri benshi, nyamara ari bwo buryo bwiza bwizewe.

Ati “Usanga hari ibihugu bimwe bigifite gutinya gufungura no kwemera ibintu bya serivisi z’ikoranabuhanga, bakumva bizatera ingaruka itari nziza ku mabanki. Ibyo twe rero tubereka ukuntu byashoboye kwihutisha kugeza serivisi z’imari kuri benshi kandi nta kibazo cy’ihungabana byateje. Tukabereka amategeko n’amabwiriza yagiyeho kugira ngo bidateza akavuyo.”

Kuva u Rwanda rwatangiza uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari, BNR igaragaza ko umubare w’abafataga inguzanyo wikubye kabiri.

Isi yari yarihaye umwaka wa 2021 nko kuba wavanyeho icyuho kiri hagati y’abagerwaho na serivisi z’imari n’abo zitageraho ariko AFI igaragaza ko hagikenewe ikindi gihe ngo ibyo bigerweho.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ari nayo izakira iyi nama, John Rwangombwa, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwagezeho mu kugeza serivisi z’imari kuri benshi
Guverineri Rwangombwa na Dr Alfred Hannig bavuga ko ari ingenzi kwegereza serivisi z'imari abaturage
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AFI, Dr Alfred Hannig, yavuze ko muri iyi nama hazigirwamo ingamba zikomeye zatuma ibyiciro byibasiwe no kutagerwaho na serivisi z’imari bigerwaho

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza