Musanze: Inyubako z’uruganda rwa Sotiru zatangiye gusenyuka nyuma y’imyaka 13 rudakora

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Inyubako z’ahahoze uruganda rwatunganyaga ingano ruyikoramo ifarini (Sotiru), ruherereye mu Karere ka Musanze, zatangiye gusenyuka nyuma y’imyaka 13 rwarahagaritse imirimo.

Uru ruganda ruhereye mu kilometero kimwe uvuye mu Mujyi wa Musanze, rwari rwarashyizweho n’abikorera nyuma ruza guhura n’ibihombo byatewe no kubura ubwiza bw’ingano zifuzwaga n’uru ruganda.

Binavugwa ko umwiryane waterwaga n’imicungire mibi by’abarushoyemo imari ari byo byatumye ruhagarika imirimo yarwo.

Bamwe mu baturage bahaturiye n’abahinzi b’ingano baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuba uru ruganda rwarahagaze ari igihombo gikomeye, bakifuza ko rwakongera rugakora cyangwa hagakorerwa ibindi.

Mukundiyukuri Jeannine ni umuhinzi w΄ingano yagize ati "Uru ruganda rugikora rwari rudufitiye akamaro cyane kuko twabonaga aho tugemura umusaruro wacu bitworoheye, none ubu kubona isoko biratugora ku buryo hari n΄ubwo tubura aho tuzigurisha, ariko tugize amahirwe rukongera gukora twakwiruhutsa, niba binaniranye bahashyire ibindi bikorwa kuko izi nyubako zirimo kwangirika".

Mbarushimana Jacques yagize ati "Ngikorera muri uru ruganda nahakuraga amafaranga antungira umuryango, wasangaga abenshi batuye hafi yarwo bafitemo akazi, none ubu abenshi bahindutse abashomeri, ni igihombo gikomeye, byonyine no kubona iyi nyubako itangiye kwangirika bigeze aha ni amafaranga apfa ubusa, nibahavugurure barebe ikindi bahakorera hongere hagire agaciro".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry΄ubukungu avuga ko batangiye kuganira na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bari barashinze uru ruganda bakanashakira abahinzi imbuto nziza, rukongera gukora.

Yagize ati "Kuba uru ruganda rwarahagaze gukora ni ikibazo tuzi, kimwe mu byatumye ruhagarara ni uko rutabonaga umusaruro w΄ingano zifuzwaga n΄uru ruganda kuko hari ubwo bajyanaga umusaruro wabo mu mahanga ukagaruka kuko utari wujuje ubuziranenge”.

Yakomeje agira ati “Ubu tugiye gushakira aba bahinzi imbuto ikenewe, kandi twatangiye kuganira na ba rwiyemezamirimo bahakoraga, iyi nyubako ikavugururwa uruganda rukongera rugakora".

Usibye kuba uruganda Sotiru bigaragara ko rwari runini cyane, rwaratunganyaga umusaruro w΄ingano rukoramo ifarini, rwanatonoraga ikawa, abaturage bakaba bifuza ko rwavugururwa rukongera gukora kuko rwari rubafatiye runini.

Inyubako z'uruganda rwa Sotiru zarashaje zitangira gusenyuka
Zimwe mu nyubako z'uruganda rwa Sotiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza