00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo na Dr Kalibata bashyizwe mu bagore b’icyitegererezo barengeje imyaka 50

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 10:55
Yasuwe :

Abanyarwandakazi, Louise Mushikiwabo na Dr Agnes Kalibata, bashyizwe ku rutonde rw’abagore b’Abanyafurika 50 barengeje imyaka 50 bageze ku gasongero k’intsinzi mu byo bakora kandi bakaba babera urubyiruko icyitegererezo nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Ni urutonde rukozwe bwa mbere na Forbes Magazine ruriho abagore bahamije ko kuri bo imyaka ari imibare kandi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atari ikintu batekereza kuko bakomeje kuba indashyikirwa no kubera urugero abakiri bato.

Barimo ibihangange mu bucuruzi, abanditsi, abanyapolitiki, abayobozi b’ibigo n’imiryango itandukanye n’impirimbanyi zakuye inzitizi zose mu nzira zazo zikubaka ibigwi mu byo zikora nta gutsikira.

Ni urutonde ruriho abagore bazwi muri Afurika nka; Ellen Johnson Sirleaf, Dr Phumzile Mlambo-Ngcuka, Dr Matshidiso Moeti, Graça Machel, Amina J Mohammed, Dr Precious Moloi-Motsepe, Professor Quarraisha Abdool Karim, Angélique Kidjo, Lydia Nsekera, Yvonne Chaka Chaka n’abandi.

Abanyarwandakazi babiri Dr Agnes Kalibata na Louise Mushikiwabo, bose babaye muri Guverinoma y’u Rwanda mu myanya itandukanye.

Nka Mushikiwabo ubu ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF. Mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Yatangiye inshingano zo kuyobora OIF muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorwa mu Ukwakira 2018 ashyigikiwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yabaye Minisiteri y’Itangazamakuru, kuva ku wa 7 Werurwe 2008, uwanya yavuyeho mu Ukuboza 2009 agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2014, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ cyatanzwe na Kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies.

Mu 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Uretse imirimo ya Politiki, Mushikiwabo ni n’umwanditsi w’ibitabo. Mu 2006 yasohoye igitabo ‘Rwanda means The Universe’ cy’amapaji 384 yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer. Kirimo ubuhamya bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Dr Agnes Kalibata we ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA). Ni umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda, ubukene bwagabanutseho 50 % ahanini bitewe na politiki nziza y’ubuhinzi no kuzamura abahinzi bato.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.

Yamaze imyaka igera ku icumi akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Naho mu 2012 yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.

Mu ntangiriro za 2019, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS) wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Mushikiwabo ni Umunyamabanga MUkuru w'Umuryango w'Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF)
Dr Kalibata yashyizwe mu bagore b'icyitegererezo barengeje imyaka 50 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .