Ngororero: Abaturage 16 bari mu nama bajyanywe ku bitaro bahungabanyijwe n’inkuba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Abaturage 16 bo mu Karere ka Ngororero baraye mu Bitaro bya Kabaya nyuma y’aho bagize ihungabana ryatewe n’inkuba yakubise bari mu nama ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mutarama 2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yatangarije IGIHE ko abo baturage bagiriye ihungabana mu nama bagiranaga n’abadepite mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Busunzu hakagwa imvura ivanzemo inkuba.

Yagize ati “Imvura yaguye mu ma saa kumi n’imwe, yarimo inkuba nyinshi n’imirabyo, abantu 16 barahungabana, hanyuma duhamagara imbangukiraguta bajyanwa ku Bitaro bya Kabaya. Babiri ni bo bagaragara ko bafite ikibazo ariko kidakanganye cyane, abandi 14 barataha mu gitondo, nta muntu wapfuye.”

Meya Ndayambaje wavuye gusura abo baturage ku bitaro, yavuze ko bari kwitabwaho n’abaganga kandi abo 14 bagakwiye kurara batashye, babuzwa n’uko bwari bwije.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko abagize ikibazo ni abaturage gusa, nta mudepite wahungabanye.

Ibitaro bya Kabaya byakiriwemo abaturage bahungabanyijwe n’inkuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza