Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ni bwo mu turere turindwi tw’igihugu hatanzwe telefoni 4.144, bigizwemo uruhare n’ibigo bitandukanye mu gushyigikira Connect Rwanda, gahunda igamije gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho.
Ku wa 20 Ukuboza 2019 ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.
Cogebanque nayo ntiyatanzwe muri iyi gahunda kuko tariki 12 Werurwe 2020 yatanze telefoni 1000 zigomba gushyikirizwa abaturage batishoboye nabo bakabasha kugendana n’ikoranabuhanga.
Ubwo abaturage bo mu Ngororero bashyikirizwaga telefoni na Cogebanque, bavuze ko banejejwe no kuba bagiye gutangira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uwizeyimana Agnès wo mu Murenge wa Ngororero, yavuze ko kuba yahawe telefoni bigiye gutuma abasha kujya abona serivisi za banki byoroshye binyuze ikoranabuhanga.
Yagize ati “Iyi telefoni ngiye kuyishakisha iterambere mbashe gushaka amafaranga nshyireho mu bijyanye no kubitsa no kubikuza mbashe gutera imbere nkoresha ikoranabuhanga muri banki.”
Umuturage wo mu Murenge wa Kavumu, Riberakurora Stefano, yanejejwe no kuba yashyikirijwe telefoni kuko bizamufasha kubona amakuru kandi ku gihe.
Yagize ati “Byandenze kandi nanezerewe, hari amakuru twumvaga ntidusobanukirwe aho biva ariko iyo ufite telefoni igezweho ubasha kubona amakuru yose, cyane agendanye n’ubuhinzi no kujya ku mbuga nkoranyambaga.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Seruhungo Nsengiyumva Pierre, yavuze ko iyi banki yatanze telefoni kuko ishishikajwe n’iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Cogebanque ni banki ishyigikiye iterambere rishingiye ku itumanaho, ubu icyo twifuza ni uko abakiliya bacu babasha gukoresha konti zabo batiriwe bava aho bari.”
Yakomeje asaba abaturarwanda bose gukoresha serivisi za banki mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri telefoni zigezweho.
Ati “Turashishikariza abakiliya kutwizera bakomeze gukorana natwe, bakoreshe serivisi z’ikoranabuhanga kuko ziraborohereza kudata umwanya wabo baza kuri banki.’’
Cogebanque itanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zirimo Mobile Banking aho uyikoresha akanda *505# akabona amakuru kuri konti ye. Ifite E-wallet ishyirwa muri telefoni igafasha umuntu kubona serivisi atavuye aho ari.
Seruhungo yakomeje ati "By’umwihariko kuri uyu munsi twaje kwifatanya n’abaturage bo muri Ngororero, twabazaniye umu-agent, banki twayizanye hano ubishaka ashobora kugenda afunguje konti kugira ngo ajye yoroherwa no kubona serivisi za banki.’’
Cogebanque ifite amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Ku ruhande rw’Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Nyiranzeyimana Joséphine, yashimangiye ko gutanga izi telefoni bitanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Iyo Abanyarwanda babashije kugira amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bw’ikoranabuhanga babasha kwiteza imbere. Umuturage ashobora gutanga umusoro, gutanga mituel n’izindi serivisi akeneye atiriwe akora urugendo.”
Yakomeje avuga ko gutanga telefoni byatanze umusaruro cyane mu bihe bya Covid-19 ubwo abaturage batabashaga kubona serivisi uko bisanzwe.
Yagize ati “Mu bihe bya Covid-19 abantu bashoboye kubona amakuru bakeneye no guhaha ndetse no kubona serivisi zitandukanye binyuze mu ikoranabuhanga, babasha no guhanahana amakuru y’ubwirinzi muri rusange.”
Muri Ngororero hatanzwe telefoni 420 aho buri mu muryango mu midugudu igize aka karere wahawe telefoni igezweho, zakorewe mu Rwanda n’Uruganda Mara Phones.





















Amafoto: Ella-studio
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!