00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni gute wahuza Afurika abaturage batabasha kugenderana?-Perezida Kagame

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 05:39
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ukeneye ibikorwaremezo bigendana na politiki nziza ibigenga kugira ngo bibashe kubakwa uko bikwiye binagirire akamaro abaturage.

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yatanze mu nama yiga ku Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Afurika iri kubera i Dakar muri Sénégal.

Yagihuriyemo na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, Minisitiri w’Intebe wa Misiri, Mostafa Madbouly, Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Aïmene Benabderrahmane, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi bayobozi mu nzego z’abikorera bashora imari mu bikorwaremezo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwaremezo ari kimwe mu bishobora guhuza umugabane wa Afurika mu buryo bworoshye, ariko ari ngombwa ko bigera ku baturage bidahenze kandi bakabikoresha bigahindura ubuzima bwabo.

Ibi ariko bikeneye politiki nziza igenga uko ibyo bikorwaremezo byubakwa, bikubakwa uko bikwiye kandi bikagirira akamaro abaturage.

Perezida Kagame ati “Birasaba politiki navuze, biranasaba kandi kubishyiramo amafaranga, tukagira ubushobozi bwo gushora mu byo dukeneye”.

Yakomeje avuga ko ubushobozi n’ibikenewe bihari, ariko Abanyafurika bagomba gushyira hamwe uko bashoboye kugira ngo bagere aho bashaka kujya.

Ati “Kugira ibikorwaremezo bihuriweho, byizewe kandi birambye ntabwo ari iby’abandi. Kuri Afurika, bisobanuye kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, kongera ubucuruzi mu karere ndetse no kurushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ahazaza”.

Yatanze urugero rw’uko mu Rwanda hari inzitizi ariko uburyo bumwe bwo kuzivamo bwabaye ‘kureba ibyo Abanyarwanda babasha kwikorera ubwabo n’ibyo bakorana n’abandi bigakorwa mu mujyo wo gukemura ibibazo byari bihari’.

Perezida Kagame yavuze ko ukwihuza kwa Afurika gufite inzitizi zikwiye kubanza gukemurwa zirimo no kuba abaturage batagenderana.

Ati “Ni gute wahuza Afurika mu gihe abaturage batabasha kugenderana bambuka imipaka?, ku bw’ibyo ugomba kubanza gukemura inzitizi mu rujya n’uruza yaba iza viza n’ibindi bisabwa”.

Yatanze urugero rw’uburyo muri EAC hari umushinga wo kubaka umuyoboro mugari, koroshya itumanaho, avuga ko ari ibintu Afurika yose yakora kuko bidahenze kandi buri wese afite umusanzu yatanga.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yemeza ko Afurika idashobora gutera imbere idafite ibikorwaremezo. Yatanze urugero rw’inzira ya gari ya moshi, avuga ko ihendutse kuruta umuhanda kuko usanwa buri myaka icumi iyo wakozwe neza.

Ati “Turamutse dufite inzira ya gari ya moshi, ishoramari ryahenduka…mu ngengo z’imari dukwiye kwibanda ku kubaka ibikorwaremezo by’igihe kirekire bigira uruhare mu bindi bikorwa, gukora amavugurura mu misoro, tukarwanya inyerezwa ry’imisoro no guhuza imisoro kugira ngo bidufashe kubona ubushobozi bwo kubaka ibikorwaremezo”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi y’umutungo kamere na gahunda nziza nk’iya 2063 ariko nta kwihuza, iterambere n’umutekano ifite.

Ati “Dukeneye ubushake bwa politiki, dukeneye cyane ubufatanye hagati y’Abanyafurika, Afurika yunze ubumwe yubakiye ku bumwe n’ubufatanye”.

Uyu munsi Abanyafurika miliyoni 600 nta mashanyarazi bafite. Mahamat yibaza uko uyu mugabane watera imbere ufite ikibazo nk’iki cyiyongera ku mutekano muke n’imihanda mike idatuma n’umutungo kamere ifite ubyazwa umusaruro.

Ati “Ikibazo gihari ni uko gahunda zikorwa zo guteza imbere Afurika zidatanga umusaruro”.

Kongera ibikorwaremezo biri muri gahunda ngari y’Umugabane wa Afurika ya 2063 yo kubaka umugabane uteye imbere kurushaho.

Binyuze mu Rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) Umugabane wa Afurika wiyemeje ko mu 2040 uzaba warongereye ibikorwaremezo by’amashanyarazi, iby’amazi ku buryo hazubakwa ingomero nyinshi nshya.

Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, gahunda ihari ni ukubaka ibikorwaremezo bishingiye ku mihanda yaba iya gari ya moshi n’isanzwe y’imodoka, ingendo zo mu mazi n’izo mu kirere, byose bizafasha mu guhuza ibice byose by’uyu mugabane.

Hari kandi na gahunda yo kongera ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Afurika iri kubera i Dakar muri Sénégal
Perezida wa Sénégal, Macky Sall yavuze ko Afurika ikeneye inzira ya gari ya moshi ihuza uyu mugabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .