00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta kibazo gisigaye mu mubano - Perezida Ndayishimiye yemeje ko u Rwanda rushobora gutanga abashatse guhirika ubutegetsi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimangiye ko nta kibazo gikomeye gisigaye mu mubano n’u Rwanda, ndetse ko n’ikijyanye n’abantu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bari mu Rwanda, hari icyizere ko nacyo kizakemuka vuba.

Ni mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’ibinyamakuru RFI na France 24, nyuma y’iminsi mike Leta y’u Burundi itangaje ko imipaka iyihuza n’ibihugu by’abaturanyi yose ifunguye.

Ni nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, aho bwarushinjaga gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho ibintu bigeze, biri mu nzira nziza.

Yakomeje ati "Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Niba hari n’ibibazo byaba bigikeneye gukemurwa, ni ibibazo byakemuka mu buryo bwa dipolomasi. Turavugana buri gihe, ba ofisiye bacu bavugana na ba ofisiye bo mu Rwanda, abayobozi bo ku mipaka, ba guverineri b’Intara bahura kenshi."

Yanagarutse ku nama iheruka guhuza ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo yo mu Burundi n’ubuyobozi bw’Intara z’Amajyepfo n’Iburasirazuba, yabereye mu Bugesera.

Yakomeje ati "Nta mwuka mubi ugihari, ibibazo bisigaye byakemurwa buhoro buhoro, ariko ntibibuza ko abaturage b’ibihugu byombi bakomeza gusurana, Abanyarwanda baza i Bujumbura kuruhukira ku Kiyaga cya Tanganyika, Abarundi nabo bajya gusura inshuti ziri mu Rwanda, navuga ko nta kibazo gifatika kiri hagati y’ibihugu byombi."

Muri icyo kiganiro, Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba u Burundi bwaravuye ku ngingo bwari bushyize imbere, yo kubanza guhabwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015.

Ni ingingo bwavugaga mu gihe itarakemurwa, umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi udashoboka.

Perezida Ndayishimiye yagize ati "Mwabonye ko habayeho guhura inshuro nyishi. Nohereje intumwa mu Rwanda zahuye na Perezida Kagame, na Perezida Kagame yohereje intumwa zaje kundeba, byose muri gahunda y’ibiganiro, hanabaye inama nyinshi hagati y’abanyametegeko, intumwa za Minisiteri y’ubutabera zahuye n’intumwa za Minisiteri y’ubutabera yo mu Rwanda."

"Barahuye, abatekinisiye bakomeje kuganira ku byakorwa, ariko icy’ingenzi ni uko u Rwanda rwemera ko abo bagerageje guhirika ubutegetsi bahari, u Burundi nabwo bugatekereza ko u Rwanda ruzabatanga ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Burundi, ari nacyo cy’ingenzi."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubu basa n’aho badindiye mu gutanga ubutabera, kuko bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi baciriwe imanza, mu gihe abari abayobozi babo batarafatwa.

Ati "Ni ibintu bigoye, ari na yo mpamvu dukomeza gusaba u Rwanda ko rutanga aba bagerageje guhirika ubutegetsi kugira ngo nabo bacibwe imanza hamwe n’abandi. Icyo gihe noneho itsinda ryose rizakurikiranwa mu buryo bwa politiki ubwo ubutabera buzaba bwakoze akazi kabwo."

Yahise abazwa niba bizeye ko u Rwanda ruzatanga aba bantu mu gihe gito kiri imbere.

Ati "Dufite icyizere kuko tubona hari ubushake, kuko bemera ko iki kibazo kiganirwaho."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano n'u Rwanda uhagaze neza muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .