Nta mushinga wagerwaho muri Afurika udashingiye ku rubyiruko - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Abarenga 70% y’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 30 bagaragarijwe ko iterambere ry’umugabane aribo rikwiye kubakiraho, ubwo hatangizwaga Inama ya YouthConnekt 2018.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’urubyiruko n’abandi bagera ku 3000 baturutse mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko iyi nama igamije kwigira hamwe uko urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare no kugaragaza imbaraga rwifitemo.

Yagize ati “Afurika dukeneye mu 2063 izaba yubakiye ku iterambere ry’abayituye, rishingiye ku bagore, urubyiruko ndetse ryita ku bana. Kugera kuri iyi ntambwe, Afurika ikeneye impinduka zifatika.”

Yakomeje agira ati “Abatuye Afurika bazikuba kabiri mu 2050, turi umugabane muto. Umushinga wose ugamije guteza imbere Afurika ugomba kwibanda no ku ruhare rw’urubyiruko.”

YouthConnekt Africa Summit y’uyu mwaka izibanda ku biganiro n’ubujyanama ku bayobozi b’ahazaza n’uburyo bwo gushyigikira urubyiruko rwa Afurika mu iterambere ryifuzwa.

Dr. Edouard Ngirente yasabye urubyiruko guhaguruka bagaharanira kuba ku isonga y’urugendo rugamije impinduka za Afurika.

Ati “Mukoreshe ubushobozi bwanyu, mukorane hagati yanyu n’ubukungu karemano mufite mu kubaka Afurika dukeneye. Mukoreshe iyi nama nk’amahirwe abahuza na bagenzi banyu, mubigireho.”

Guverinoma y’u Rwanda yijeje gukomeza gushyigikira amahirwe ku rubyiruko arufasha kugera ku ntego zarwo zo kwigira, uruhare rufite mu kubaka igihugu, akarere na Afurika.

Inama ya YouthConnekt Africa ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’iya 2017. Ifite insanganyamatsiko ivuga ko “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika.”

Intego za YouthConnekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, guhuza abarenga miliyoni 100, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Inama ya Youth Connekt Africa yahuje abagera ku 3000 baturutse mu bihugu 90
Mike Kayihura yasusurukije abitabiriye Youth Connekt Africa
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne aganira n'uw'Urubyiruko, Siporo n'Umuco muri Botswana, Thapelo Olopeng
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques (ibumoso) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kaboneka Francis
Minisitiri w'Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko kuva mu myaka itandatu Youth Connekt yahanze imirimo 600
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yasangije abandi ingamba Leta y'u Rwanda yafashe mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu bigo bishyigikira imishinga yo guhanga udushya
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko igenamigambi rya Afurika ridakwiye guheza urubyiruko
Komiseri ushinzwe Abakozi, Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Sarah Anyang Agbor
Nyuma yo gutangiza iyi nama ku mugaragaro hafashwe ifoto y'urwibutso

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza