Ntacyo umwana w’umukobwa akwiye kwitwaza ngo yiyicire ubuzima- Ingabire M. Immaculée

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko abana b’abakobwa mu Rwanda ntacyo bafite bakwitwaza ngo biyicire ejo hazaza habo.

Yabigarutseho mu mpanuro yahaye abakobwa barenga biga mu mashuri yisumbuye bitabiriye amahugurwa ku miyoborere yateguwe n’Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu witwa 4Her, yabaye ku wa 14 Nyakanga 2018.

Aba bakobwa basobanuriwe inshingano z’umuyobozi n’icyo asabwa ngo agere ku rwego rwo hejuru, aho ashobora kubera abandi icyitegererezo.

Ingabire yavuze ko guhuza abana bari mu myaka ya 18-22 n’abantu bakuru babatanze kwinjira mu buzima ari ingirakamaro. Avuga ko umwana ugeze muri iki kigero aba atiyizeye asa n’ushakisha, ashimangira ko inama yabagiriye ari ukubibutsa ko bafite amahirwe y’igihugu cyiza batagomba gupfusha ubusa kandi ko nta kintu na kimwe bashobora kwitwaza biyicira ubuzima.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe n’iki na gito umwana w’umukobwa mu Rwanda uyu munsi ashobora kwitwaza kugira ngo yiyicire ubuzima, yice ejo heza he hazaza. Iyo nganiriye nabo barambwira ngo ni ubukene, ntabwo njyewe ashobora kumbwira ubukene ngo mbyemere kuko simbona n’icyo bimukiza ahubwo bimugira umukene w’igihe cyose, bimukura ku bukene bikamugira umutindi nyakurya”.

Ingabire akomeza atanga urugero rw’abana bakuriye mu buzima bubi bw’impunzi, badafite igihugu ariko ntibibabuze kugira ibitekerezo bizima byabohoye iki gihugu bikagiteza imbere.

Yakomeje avuga ko nk’umwana w’umukobwa icya mbere akwiye kumenya ni uko ubuzima bwe buri mu biganza bye aramutse ashatse ko buba bwiza cyangwa bubi byose birashoboka.

Akaliza Alida Igaju wo muri FAWE Girls School, witabiriye aya mahugurwa yabwiye IGIHE ko mu byo bigishijwe birimo uburyo bwo guhandana n’ibishuko bibashora mu busambanyi bituma abenshi banatwara inda zitateguwe.

Yagize ati “Abakobwa benshi turashukwa akaba aricyo gituma tugwa muri ibyo bintu ariko uburyo twiteguye guhangana nabyo ni ukugira inama bagenzi bacu tubashishikariza gukora imirimo ibateza imbere no gutinyuka”.

Raporo ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yagaragaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Ingabire yasangije abakobwa ubunararibonye bwo kwirinda kugwa mu bishuko
Abakobwa bagaragaje inyota yo kumva inama z'ababyeyi babo
Abakobwa barenga 70 baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza