Ntidukwiye guhora tuza hano gusaba imbabazi - Perezida Kagame asoza Umwiherero

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Werurwe 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bitabiriye Umwiherero wa 16 ko bakwiye guharanira gushyira mu bikorwa inshingano zabo, ku buryo badakwiriye kujya bawuhuriramo basaba imbabazi, ahubwo bagasobanura impamvu ibintu bitagezweho.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere asoza Umwiherero waberaga i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo, kuva ku wa 9 Werurwe 2019. Uyu mwiherero wahurije hamwe abayobozi bagera kuri 350 bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya leta.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ati “Mugire imikorere mizima, imyumvire ikwiye kandi mushyire mu bikorwa inshingano mugendeye kuri gahunda nziza dufite. Ntidukwiriye guhora tuza hano dusaba imbabazi. Dukwiye kuba dusobanura impamvu tutagera ku ntego zacu.”

Yavuze ko buri wese agaragaza ubushake, abaza abayobozi icyakorwa ngo ubwo bushake buhuzwe n’umusaruro uboneka.

Perezida Kagame yanavuze ko hakwiye guhinduka imyumvire yuko mu gihe hari umukoro ubategereje, aho kubanza gutekereza ko bidashoboka, bagomba kumva ko bishoboka wenda hakazamo ingorane ariko bagerageje.

Yashimye abayobozi batanze ibitekerezo byubaka n’isezerano batanze ryo kunoza inshingano zabo, nk’inkingi izubakirwaho iterambere ry’igihugu.

Ati "Mushobora kumva izi nkuru zose. Nimujya mu ngo zanyu, muruhuke. Nimugera mu buriri, musinzire. Nimubyuka mu gitondo mwitegure akazi, mumenye ko igihugu kimeze neza, ko gitekanye."

Yababwiye ko bakwiye gukora "ibyo twemeranyijweho mu guteza imbere igihugu, kuzamura ubukungu, kubaka ubushobozi, kuzamura ireme rya serivisi nziza duha abaturage n’ibindi. Ntitwamera neza tudakoreye hamwe. Mureke dutahirize umugozi umwe."

Umwiherero ufite imizi mu Rwanda rwo hambere, ufatwa nk’umusingi w’imiyoborere myiza, aho abayobozi bicara hamwe bagatafa ibyemezo, bakareba ibitagenda neza bigakosorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Kuri uyu munsi wa nyuma Perezida Uhuru Kenyatta yagejeje ijambo ku bayobozi, anyurwa n’ibiganiro bitangirwamo, ahavana icyifuzo cyo gutangiza Umwiherero muri Kenya.

Ubwo yawutangizaga ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi ko adashobora kwihanganira gusuzugurwa kugeza aho apfukamishwa ndetse ngo iyi myumvire yifuza ko Abanyarwanda bayigira mu kwihesha agaciro n’igihugu cyabo.

Yavuze ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo bikwiriye kuba bivamo amasomo, ku buryo nta Munyarwanda wakabaye ajenjeka ku byo ashinzwe, cyangwa ngo yemere gusuzugurwa.

Abayobozi batahanye imigambi mishya
Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu Mwiherero
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye ibitekerezo byatangwaga
Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, Jean Malick Kalima, atanga igitekerezo mu Mwiherero
Uwamariya Assoumpta ukora divayi muri beterave ni umwe mu batumiwe mu Mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza