Ntituzongere kuyoba haba na rimwe - Perezida Kagame ku munsi wo Kwibohora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abagize uruhare mu kubohora igihugu cyari mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko u Rwanda rutazongera kuyoba nk’uko byagenze.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo Kwibohora bibaye ku nshuro ya 25, muri Stade Amahoro, Perezida Kagame yavuze ko Ukwibohora nyako ari uko abaturage bagira uburenganzira mu gihugu, ubumwe, umutekano n’iterambere mu byo bifuza byose.

Yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka ya 25 hari inshuti zitandukanye z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku Isi ari ishema rikomeye, abashimira ubufatanye bumaze imyaka myinshi bafitanye n’iki gihugu.

Yagarutse mu mezi atatu yo mu 1994, aho igihugu cyari mu icuraburindi cyibasiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni imwe.

Ati “Kugeza ku wa 4 Nyakanga, Ingabo za RPA zari zahagaritse ubwicanyi. Inshuro 25 zo kwibuka zirashize, kandi uko igihe gishira ni ngombwa kwibuka urugamba rwo kurwanya Jenoside rwabaye igikorwa kirenze icya gisirikare nk’uko byakabaye byumvikana, kuko cyabaye ubutumwa bwo gutabara.”

“Nk’urugero, hari batayo y’abasirikare bacu yari mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko itari kure uvuye kuri iyi stade. Baje kugabwaho igitero gikomeye, badashobora guhura n’izindi ngabo zacu, ariko izo ngabo zabashije kubohora iyi stade turimo n’ibihumbi by’abantu bari bahahungiye, ari nako zigabwaho ibitero bikomeye. Uru rwari uruhande rumwe muri nyinshi.”

Yavuze ko abasirikare bitanze bagacungira umutekano ababashije kurokoka, babafasha kugera ahantu umutekano wabo ucunzwe.

Yakomeje ati “Ingabo zacu n’abazifashaga, babashije kubaho abandi bapfira igihugu cyacu. Abakiriho bakomeje kugikorera n’ubwitange. Turabashimira. Abandi benshi baharaniye ukwibohora bari hano kumwe natwe mu bitekerezo, kubera ko babaye igitambo gikomeye.”

Yavuze ko aho ubumuntu n’ubutwari buturuka ari uko bumvaga ko bafite uburenganzira bwo kugira agaciro nk’abanyarwanda.

Ati “Iyo myumvire ni yo yubakiweho urugamba rwo kubohora igihugu. Intego yari ukubaka u Rwanda aho abarutuye bafite uburenganzira bungana, mu yandi magambo, Repubulika. Mu myaka myinshi yashize, abanyarwanda bafatwaga nk’ibikoresho by’uwo ari we wese, by’umwihariko abanyembaraga. Ntabwo bizongera kubaho.”

Yashimye ubwitange bw’abanyarwanda bwatumye nyuma y’ibibazo igihugu cyanyuzemo, ibyo abantu bamwe bafataga byagezweho, ndetse bitangira kugaragara nk’ibisanzwe. Yashimye Ingabo z’u Rwanda, avuga ko ari umusingi w’ibikomeje kugerwaho byose.

Yanashimiye umusanzu w’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu Rwanda, birimo abafatanyabikorwa bo muri Afurika y’Iburasirazuba bamaze iminsi mu bikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda.

Yavuze ko nyuma y’ibyakozwe byose, igikomeye noneho ari ukubisigasira.

Ati “Amateka twayasize inyuma, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango. Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro, buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe.”

Perezida Kagame yasoje yifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora.

Muri uyu muhango kandi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu ari igihugu cyubatse ubwiyunge, gifite ubuzima kandi gitunze, kubera ubwitange bw’ingabo Perezida Kagame yayoboye zakibohoye ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Hari kandi Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazongera kuyoba n'umunsi wa rimwe
Mu karasisi abasirikare banditse umubare 25, uhwanye n'inshuro u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora
Uko abasirikare banditse umubare 25 mu buryo bari bahagazemo, byanejeje abakurikiye akarasisi
Imyaka 25 iruzuye neza Ingabo zari iza APR zibohoye igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro ku Banyarwanda kuko ushushanya intangiriro y'ubuzima bushya butarangwamo ihezwa
Uyu munsi witabiriwe n'Ingabo zo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere. Aba ni bamwe mu basirikare bo muri Uganda, basomaga igitabo kigaragaza ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu myaka 25
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Abashinzwe umutekano babukereye kugira ngo bizihize uyu munsi ukomeye mu mateka y'u Rwanda
Polisi y'Igihugu yashinzwe nyuma ya Jenoside, ikomeje kugira uruhare mu rugendo rushya rwo kubaka u Rwanda rutekanye
U Bushinwa bwari buhagarariwe mu birori byo Kwibohora
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu baturutse mu mahanga atandukanye
Uganda nk'igihugu cy'igituranyi cyari gihagarariwe muri uyu muhango
Ibirori by'Umunsi wo Kwibohora ku rwego rw'igihugu byabereye muri Stade Amahoro i Remera
Abanyarwanda babukereye hakiri kare muri Stade Amahoro

Amafoto: Niyonzima Moïse & Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza