Nyagatare: Umugore afunzwe akekwaho guha umupolisi ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho gutanga ruswa ku mu Polisi kugira ngo arekure inshuti ye ifungiye kuri Station ya Nyagatare.

Iyo nshuti ye ikurikiranyweho ubujura bwa telefoni yakoreye mu Mujyi wa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangaje ko uwo mugore yafashwe agerageza guha umupolisi amafaranga 90 000 Frw kugira ngo inshuti ye ifungurwe.

Ati “Mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama nibwo uwo mugore yegereye umupolisi wari uri mu kazi muri iryo joro amuha amafaranga we yita agafanta kugira ngo insuti ye ihafungiwe ifungurwe.”

“Umupolisi yahise yihutira kumenyesha abayobozi be, uyu mugore afatirwa mu cyuho atanga ruswa.’’

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda gutanga cyangwa kwaka ruswa kuko Polisi n’inzego zitandukanye zayihagurukiye.

Yasabye abaturage kandi kuba maso bakarwanya ruswa batanga amakuru y’aho igaragaye ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.

Ati “ Uruhare rwanyu mu kurwanya abakomeje kumunga ubukungu bw’igihugu rurakenewe. Mukwiye kurushaho kuyirwanya mutanga amakuru y’aho igaragaye binyuze mu guhamagara imirongo itishyurwa yashyizweho cyangwa kwegera inzego z’ubuyobozi zibegereye mukazitungira agatoki.’’

Mu mategeko ruswa isobanurwa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa amasezerano yabyo kugira ngo ukorere umuntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.

Mu gihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza