Nyamagabe: Imodoka ya gisirikare yagonganye n’ikamyo yangirika mu buryo bukomeye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Imodoka ya gisirikare yo mu bwoko bwa Land Cruiser yagonganye n’ikamyo yangirika mu buryo bukomeye, ubwo zari zigeze mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice zo ku wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019. Abayibonye bavuga ko abantu bose bari muri ibyo binyabiziga bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Habimana Thaddee, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo kamyo yabuze feri.

Yagize ati “Byabaye ejo bundi, ni Fuso yagonganye n’imodoka ya gisirikare ubwo byari bigeze mu Kagari ka Nyabivumu saa kumi n’igice, bitewe n’uko iyo kamyo yabuze feri.”

Yakomeje avuga ko abantu bose bari muri izo modoka ebyiri uko ari bane barimo n’abasirikare babiri, bose bakomeretse bajyanwa kwa muganga ariko ntahawahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Mari Vianney, yemereye IGIHE, ko iyo mpanuka yabaye ariko ashimangira ko yoroheje kuko nta muntu wapfiyipfiriyemo, ahubwo ibinyabiziga barimo ari byo byangiritse.

Imodoka ya gisirikare yangiritse bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza