Nyamagabe: Umusaza biravugwa ko yapfuye anizwe n’inyama yariye mu birori

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umusaza witwa Nitirehe Innocent uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Kagari ka Gasarenda mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko yapfuye anizwe n’inyama yariye mu birori by’umunsi mukuru wo kubatirisha umwana.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, bivugwa aribwo uyu musaza yanizwe n’inyama bikamuviramo gupfa.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko hari umugabo wari wabatirishije umwana noneho atumira abaturanyi be n’inshuti zirimo na Nitirehe.

Bivugwa ko nyuma uyu mugabo wari wabatirishije yaje kwakiriza abashyitsi be amafunguro n’ibyo kunywa birimo ikigage n’inzoga zitandukanye.

Ngo ubwo abantu barimo kurya nibwo uyu musaza Nitirehe yariye inyama ikamuniga ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga ariko ku bw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasarenda, Mbarubucyeye Dominique, yemereye IGIHE ko uyu musaza koko yishwe n’inyama yamunize.

Ati “Ayo makuru yavuzwe ubwo twari mu nama na Minisitiri wa MINALOC twe ntabwo twabashije kugera aho byabereye ariko niko bayavuga, ngo hari habaye umunsi mukuru hanyuma inyama iramuniga bamugejeje ku Kigo Nderabuzima ashiramo umwuka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza