Nyamasheke: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba cash power

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Mutarama 2017 saa 01:11
Yasuwe : XX
0

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba mubazi z’amashanyarazi eshanu bazivanye ku nzu mu Karere ka Karongi.

Abakurikiranyweho umwe afite imyaka 36 y’amavuko undi afite imyaka 27 y’amavuko. Aba bombi bafatiwe mu Kagari ka Nyarusange ho mu Murenge wa Kirimbi tariki 5 Mutarama uyu mwaka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke, SP Burahinda Ntacyo, yavuze ko aba bombi bakekwa kwiba mubazi eshanu ku nzu eshanu zo mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Nyarusange.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bazibye mu masaha y’ijoro mu bihe bitandukanye mu Cyumweru gishize.

Yakomeje agira ati “Iyo mu karere runaka habaye ubujura; cyangwa ikindi cyaha; Polisi ikorera mu tundi turere duhana imbibi na ko irabimenyeshwa kugira ngo habeho gufatanya gushaka no gufata uwibye; hanyuma ibyo yibye bigasubizwa ba nyirabyo igihe bifashwe."

“Ni muri urwo rwego tumaze kumenyeshwa na bagenzi bacu bakorera mu Karere ka Karongi ko Bikorimana na Habimana bibyeyo mubazi z’amashanyarazi twabashatse kugeza tubafatiye mu cyuho bari gushaka umuguzi w’iya gatanu.”

Yagize kandi ati “Mubazi zari zagurishijwe zakuwe ku nzu zari zashyizweho; hakaba hari gahunda yo kuzishyikiriza zose uko ari eshanu ba nyirazo kuko bamenyekanye; kandi bamenyeshejwe ko zafashwe."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE