Nyamasheke: Yafunzwe akekwaho gusambanya umukobwa wari uzindutse agiye gusenga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wari ugiye gusenga mu rukerera bakunze kwita “ Nibature”.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, nibwo uyu mugabo umaze igihe atandukanye n’umugore we yatawe muri yombi azira gusambanya uwo mukobwa.

Bivugwa ko uyu mwana w’umukobwa yibeshye igihe ajya gusenga mu gicuku aziko ari mu rukerera, abimenye ajya gucumbika kuri uyu mugabo ari nabwo yaje kumusambanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie , yabwiye IGIHE ati “ Natwe twarabimenye ariko ikigaragara byarabaye kuko ibivugwa arakekwaho icyaha. Umukobwa we twamaze kumushyikiriza Polisi nayo imushyikiriza Isange One Stop Center ku buryo nkeka ko yamufashije.”

Yongeyeho ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa Polisi nayo imushyikiriza Parike kugira ngo akurikiranwe ku cyaha ashinjwa.

Yasabye abajya basenga kwirinda kuko n’amasaha bivugwa ko uriya mukobwa yari agiye gusengeraho atemewe.

Ingingo ya 191, ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Ibiro by'Umurenge wa Kanjongo utuyemo umugabo ushinjwa gusambanya umukobwa wari ugiye muri Nibature

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza