Nyarugenge: Abana batoraguye gerenade bayijyanye ku murenge bamwe bakwira imishwaro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Ndagijimana Egide w’imyaka 41 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yasanze abana barimo gukinisha gerenade batoraguye mu murima arayibambura ayijyanye ku biro by’uyu murenge, bamwe mu bari aho bahita bakwira imishwaro batinya ko yabaturikana.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, nibwo uyu mugabo yasanze abana bari gukinisha gerenade batoraguye mu murima w’uwitwa Ugirinshuti Victory, utuye mu Mudugudu w’Umubano, Akagari ka Kigarama, ayijyanye ku Murenge bamwe mu bari aho hafi bahita bakizwa n’amaguru.

Umuturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE, ko abo bana bakinishaga gerenade batazi ko ari igisasu ariko ngo uwo Ndagijimana we akihatunguka yahise ayibambura ajyana na bo ku biro by’Umurenge wa Gitega bayishyikiriza ubuyobozi.

Avuga ko ubwo bayitungutsaga kuri uwo murenge bamwe mu bakozi bahise bahunga kubera ubwoba batinya ko yabaturikana bakahasiga ubuzima.

Yagize ati “Bakiyihageza bamwe mu bari aho hafi bahise bahunga banga ko yabaturikana kuko bari bumvise ko abo bana ngo bari babanje kuyikinisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, avuga ko bakimenya aya makuru y’iyi gerenade bihutiye kujya kureba aho yatoraguwe ndetse bahita bayishyikiriza inzego z’umutekano zibishinzwe.

Yagize ati “Yatoraguwe n’abana mu murima noneho haca umuntu mukuru abona barimo kuyinisha we arayimenya ahita azana na bo ku murenge barayizana, bahageze inzego twahise twihutira kujya kureba aho hantu yari iri.”

Yongeyeho ko basanze iyi gerenade ishobora kuba yarashyizwe muri uyu murima mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse ko bahise bayishikiriza ingabo z’u Rwanda, anaboneraho gusaba baturage gutanga amakuru no kwicungira umutekano.

Mu mwaka umwe gusa, muri uyu murenge wa Gitega hamaze kugaragara Gerenade eshatu, ibi bikaba byatumye ubuyobozi bwawo butangiza ubukangurambaga bushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ibintu babona bidasanzwe no kwicungira umutekano.

Abana batoraguye gerenade bayigejeje ku biro by'Umurenge wa Gitega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza