Nyaruguru: Barishimira ikusanyirizo ry’amata ryakemuye ikibazo cy’abamamyi baturukaga i Burundi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru by’umwihariko aborozi b’inka zitanga umukamo barishimira ikusanyurizo bubakiwe rikababohora ikibazo cy’abamamyi baturukaga mu gihugu cy’u Burundi bakabahenda.

Iri kusanyirizo ryubatswe mu Murenge wa Ngoma, rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 z’umukano. Ryubatswe mu birometero bine uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Akarere ka Nyaruguru kabarurwamo inka zigera ku bihumbi 45, mu gihe Umurenge wa Ngoma urimo izigera ku 2 420. Amata ajyanwa ku ikusanyirizo rya Ngoma ni ayo mu Mirenge ya Ngoma, Nyagisozi, Ngera na Cyahinda.

Aborozi bo muri aka karere babwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko mbere y’uko iri kusanyirizo ryubakwa baburaga aho bagurisha amata cyangwa abamamyi baturutse i Burundi baje kubagurira umukamo ku mafaranga make.

Nkezabera John yagize ati “Ibyiza tumaze kubona kuri iri kusanyirizo kuva baritwubakira ni uko mbere tutabonaga aho tugurisha amata ariko aho riziye ubu turabasha kugurisha amata yacu ku giciro cyiza, bakaduha serivisi nziza tukabona amafaranga yo kwishyura mituweli, amashuri y’abana n’ibindi.”

Mukayiranga Yvonne wo mu Kagari ka Kiyonza yagize ati “Mbere twaburaga aho tugurisha amata, litiro bakayiduhera ku 150. Abarundi barazaga bakayatwara bakaduha amafaranga make rimwe na rimwe bakayatujugunya mu maso."

Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo butangaza ko n’ubwo rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500, kuri ubu ryakira izigera kuri 760 ku munsi.

Ruhashya Tito uhagarariye iri kusanyirizo, yavuze ko inka nyinshi zo muri aka gace ari inyarwanda zidatanga umukamo mwinshi ariko na nke zihari bagerageza kugira inama aborozi ku buryo bazifata neza zikabasha gutanga umusaruro.

Yagize ati “Aborozi turabashishikariza korora inka z’ubwoko butanga umukamo uhagije kuko iyo urebye muri aka gace usanga hari inka nyinshi z’inyarwanda. Abaturage tubagira inama yo gufata izo nka neza kugira ngo zitange wa musaruro.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda [Minagri], igaragaza ko mu 2014, umusaruro w’amata wari litiro miliyoni 634,330 ku mwaka, mu mwaka ushize wa 2018, umusaruro wageze kuri litiro miliyoni 816,791.

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ubwiza n’ubuziranenge bw’umukamo, aborozi bafashwa kubona ibicuba n’uburyo bwo kuyabika neza kugira ngo bakemure imbogamizi bajyaga bahura na zo gusigasira ubwiza bw’amata kugera ku makusanyirizo.

Iri kusanyirizo ryubatswe mu Murenge wa Ngoma, rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2500 z’umukano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza