Pan African Movement yashyizeho ubuyobozi bugiye gukundisha abaturage ibikorerwa iwabo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda) watoye abakomiseri 21 bagize biro y’uyu muryango, bazawuyobora kugeza mu 2021.

Muri Panafrican Movement Rwanda hatorwa Komiseri ushinzwe Imari n’Umutungo; ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa; uw’Itumanaho; uw’Urubyiruko n’abanyeshuri; ushinzwe Sosiyete Sivile; ushinzwe amadini; uw’abikorerea; ushinzwe imitwe ya politiki; uw’Amasendika; ushinzwe abahanzi n’abanyabugeni.

Hari na Komiseri ushinzwe abantu bafite ubumuga; uw’abarimu n’abashakashatsi muri za kaminuza; ushinzwe politiki n’imiyoborere myiza; uw’Ubumwe bwa Politiki n’imibanire ku rwego rw’Isi; ushinzwe Ubukungu n’ubucuruzi; uw’imibereho myiza; Ushinzwe uburezi.

Amatora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yatoye abantu 21 barimo Polisi Denis, Mutimura Zeno, Munyaneza Charles, Mukabazungu Jaliah, Ndore Rurinda, Karenzi Theoneste, Mulefu Alphonse, Nyiramadirida Fortunée, Gakire Bobo, Nzabonimpa Guillaume na Burasanzwe Oswald.

Hari kandi Sekanyange Leonard, Kazaire Judith, Rusibana Claude, Gasore Séraphin, Kaneza Florence, Tuyizere Oswald, Mukarwema Yvette, Uwera Pélagie, Kandema Julie na Shyaka Michael Nyarwaya.

Biteganyijwe ko aba batowe buri wese azashyirwa muri komisiyo ashinzwe kuri uyu wa Gatatu.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuba komiseri asabwa kuba ari umunyarwanda cyangwa Umunyafurika utuye mu Rwanda, kuba umunyamuryango, kuba atanga umusanzu no kuba afite nibura imyaka 25 y’amavuko.

Umwe mu bakomiseri batowe wari usanzwe anayoboye Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi, Shyaka Michael Nyarwaya, yatangarije IGIHE ko mu ntego komite nyobozi ishyize imbere mu myaka itatu bagiye kuyobora, izibanda ku gukora ubukangurambaga mu gihugu no muri Afurika, mu kubakundisha iby’iwabo.

Hateganyijwe ibiganiro mu midugudu, mu mashuri yisumbuye na kaminuza kugira ngo abana bakure baharanira uburenganzira bw’Umunyafurika.

Ati “Muri iki gihe Perezida ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, birasaba ko dufatira kuri ayo mahirwe kugira ngo u Rwanda dushobore kuba umusemburo wo gukangurira Abanyafurika guharanira iby’iwacu; dugakunda ibyacu, tukambara imyenda n’inkweto byakorewe iwacu; abagiye kwiga hanze bakagaruka, bakagira ibyo bakora hano.”

Akomeza avuga ko hazaharanirwa ko n’inganda z’imahanga zaza gukorera mu Rwanda, ibindi Abanyarwanda bakabyikorera, bigakundwa imbere mu gihugu kandi bikoherezwa n’imahanga.

Muri nteko rusange iheruka ya Panafrican Movement Rwanda yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, abayitabiriye hafi 1000 bari bambaye amashati yakorewe mu Rwanda.

Komiseri Shyaka Michael Nyarwaya (Ibumoso) na Komiseri Nzabonimana Guillaume batorewe manda y'imyaka itatu
Mu nteko rusange ya PAM iheruka, abanyamuryango bambaye amashatsi yakorewe mu Rwanda
Abakomiseri 21 batorewe kuba muri Biro ya Panafrican Movement Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza