Pasiteri Rick Warren yakomoje ku ‘banenga u Rwanda’ barimo abaruvuga bataruzi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Rick Warren, yavuze ku matsinda ane y’abavuga nabi u Rwanda ahuriye ku kutishimira ibyo rwagezeho.

Pasiteri Rick Warren usanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda ari mu gihugu aho yitabiriye ibikorwa birimo n’amahugurwa ku miyoborere n’indangagaciro zikwiye abayobozi ba leta, abanyamadini n’abikorera.

Aya mahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, ateganyijwe ku wa 9 Nyakanga 2019.

Yatumiwemo abagera ku 1800 barimo abayobozi ba leta 300, abikorera 300 n’abanyamadini 1200.

Mu myaka 35 ishize, Pasiteri Rick yatanze amahugurwa menshi ku miyoborere aho amaze no guhugura abapasiteri barenga 5000 ku Isi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 5 Nyakanga 2019, uyu mushumba yagaragaje ko hari inzego eshatu iterambere ry’igihugu ryubakiraho iyo zakoranye neza.

Yagize ati “Kubaka igihugu gifite intego bisaba imikoranire ya hafi mu nzego zirimo iza leta, abikorera n’abanyamadini.’’

Pasiteri Rick Warren yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu yishimira kubamo kuko cyavuye kure none cyabaye icyitegererezo ku Isi.

Yavuze ko ashengurwa n’abaruharabika bataruzi kuko mu bihugu birenga 100 yanyuzemo, mu Rwanda “Ni ho honyine ntatswe ruswa, bigaragaza indangagaciro rwubakiyeho. Ikimbabaza ni abanenga u Rwanda batazi neza icyo bavuga.’’

Kuri we hari amatsinda ane arimo abajenosideri, Loni, Abafaransa n’abayobozi birukanwe bazira ruswa, atishimira iterambere igihugu cyagezeho.

Yagize ati “Mfite abakirisitu barenga 3000 banyuze mu Rwanda, iyo haza kuba hari ikibazo ntihari kubura numwe ubimbwira. Bambwira ko amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ahabanye n’ibibera mu gihugu.’’

Icyo abanenga u Rwanda bahuriyeho ni ishyari baterwa n’iterambere rwagezeho mu gihe batagiciraga akari urutega.

Yakomeje avuga ko “Itsinda rya mbere rinenga u Rwanda ni abajenosideri, baracyariho. Batakaje igihugu none bafite ishyari ko gitera imbere. Ntibashaka ko u Rwanda rugira ubumwe.’’

Mu myaka isaga 10 ishize, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro 980 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu bihugu 33 ku Isi.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko ‘‘itsinda rya kabiri rigizwe n’Abafaransa. U Bufaransa bwashyigikiye abajenosideri mu gihe bwashoboraga kuyihagarika. Bafitiye ishyari iterambere ry’u Rwanda.’’

“Itsinda rya gatatu ni Loni, na yo yashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntiyabikoze. Uyu muryango ushaka ko ibihugu biwishingikirizaho ariko u Rwanda ntirwabikoze kuko rwafashe gahunda yo kwigira. Loni itekereza ko nta gihugu gikennye cyakwiteza imbere ariko u Rwanda rwarayihinyuje. Nganira n’abo muri Loni kandi na bo bafitiye ishyari u Rwanda.’’

Mu gusoza yavuze ko “Itsinda rya kane ni abayobozi bagaragaweho ruswa, bagatakaza imyanya yabo, bagera hanze y’igihugu bagatangira kunenga ubuyobozi bwacyo. Perezida Kagame ntiyihanganira uwakira ruswa.’’

Uyu Munyamerika w’imyaka 65 yavuze ko ibihugu byose bya Afurika anyuramo byifuza kuba nk’u Rwanda.

Pasiteri Rick ni inshuti y’u Rwanda kuva mu myaka irenga 15 ishize. Nyuma y’inyandiko ye ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Life” u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego. Icyo gihe mu 2005 nibwo hanatangijwe “Peace Plan”.

Peace Plan iri ku Isi hose igamije guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.

Kuva yatangizwa ku butumire bwa Perezida Kagame mu 2004, Itorero rya Saddleback ryohereje abakirisitu baryo barenga 26 000 mu bihugu 197; barimo abasaga 3000 banyuze mu Rwanda.

Mu bikorwa byabo, bakoze gahunda zirenga 400 zirimo guhugura abaganga, gukorana n’abahinzi, abacamanza, abapasiteri n’abandi.

Umuvugabutumwa ukomeye ku Isi, Rick Warren, yavuze ku matsinda ane anenga u Rwanda kubera ishyari ry'iterambere rwagezeho
Pasiteri Rick Warren yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru asobanura impamvu z'urugendo rwe mu Rwanda, igihugu cye cya kabiri

Amafoto: Kayiranga Victor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza