Perezida João Lourenço yatumiye Kagame, Museveni na Tshisekedi mu nama yiga ku mutekano w’Akarere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yatumiye abakuru b’ibihugu barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda mu nama iziga ku bibazo birimo n’iby’umutekano mu Karere.

Iyi nama iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yatangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ingingo z’ingenzi zizaganirwaho mu mutima w’iyi nama zirimo “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’

Iyi nama yateguwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Tshisekedi ariko ukaba urimo akangononwa hagati yarwo na Uganda.

Kuva mu 2017, u Rwanda rushinja Uganda gushimuta no guta muri yombi Abanyarwanda batembera n’abakorerayo ubucuruzi ndetse abagera ku 1000 batanze ubuhamya bw’iyicarubozo bakorewe mbere yo kwirukanwa muri icyo gihugu.

Uganda kandi yabaye icyanzu aho imitwe yitwaje intwaro, irwanya Leta y’u Rwanda itorezwa, ikanahabwa ubundi bufasha hagamijwe guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Muri Kamena uyu mwaka, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye gucana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi baharwanira.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe ku wa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abari n’abategarugori.

Iki gihugu gicumbikiye imitwe y’iterabwoba irimo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi; ADF Nalu irwanya ubutegetsi bwa Uganda n’iyindi.

Inama izahuza abakuru b’ibi bihugu yitezweho kuzaganirirwamo ibyo bibazo byose bibangamiye umutekano wo mu karere dore ko ibihugu byose binahuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni. Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia.

U Rwanda rusanganywe umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo.

Muri Gashyantare 2019, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Perezida Paul Kagame aheruka muri Angola muri Werurwe 2019. Aha yari kumwe na mugenzi we wa Angola, João Lourenço

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza