Perezida Kagame arakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa uri mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu, arakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, uri kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda byatangaje ko Wang Yi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Lu Kang, aheruka gutangaza ko kuva ku ya 12-16 Mutarama 2018, Minisitiri Yi araba ari mu Rwanda, Angola, Gabon na São Tomé and Príncipe.

Yagize ati “Kuva mu myaka irenga 20 ishize, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Bushinwa iteka bahitagamo gukorera urugendo rwa mbere rutangira umwaka muri Afurika. Gukomeza kugendera kuri uyu murongo kwa Wang, bigaragaza ubushake bw’u Bushinwa mu guha agaciro umubano na Afurika.”

Uru ruzinduko rugamije guteza imbere politiki irimo kwizerana hagati y’ibi bihugu, gushimangira ubufatanye buzana inyungu ku mpande zombi no gutegura Inama hagati y’u Bushinwa na Afurika, FOCAC (Forum on China-Africa Cooperation), iteganyijwe muri uyu mwaka.

Yi yasuye u Rwanda nyuma y’uko muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa akabonana na mugenzi we Xi Ping.

Mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, bemeranyijwe ko u Bushinwa bugiye gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda no guteza imbere uru rwego, iterambere ry’ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano no gushishikariza abashoramari b’Abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza