Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo yitabiriye iserukiramuco rigamije kurandura ubukene ku Isi

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 2 Ukuboza 2018 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ari i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye iserukiramuco rya Global Citizen Festival, ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela ndetse no guha icyubahiro umurage we, by’umwihariko uko yagiye ahamagarira abantu kurwanya ubukene bukabije.

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo yitabiriye iserukiramuco rigamije kurandura ubukene ku Isi

Iri serukiramuco ngarukamwaka rikangurira abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurandura ubukene bukabije mu mpfuruka zose z’Isi.

Insanganyamatsiko yateguwe uyu mwaka ni uguharanira imirire myiza n’ubuzima kuri bose”.

Ritegurwa n’Umuryango ‘Global Citizen’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’iterambere rirambye (SDGs).

Kuva mu 2012, ibikorwa miliyoni 14.2 by’uyu muryango byafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda z’abayobozi hirya no hino ku Isi, bifite agaciro ka miliyari 37.9 z’amadorali ya Amerika.

Ibikorwa by’uyu muryango byitezweho gufasha mu guteza imbere abantu bangana na miliyari 2,25 hirya no hino ku Isi.

Abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi bifashishwa muri uru rugamba rwo kurwanya inzara n’ubukene hirya no hino ku Isi babinyujije mu bihangano byabo.

Kuri Stade ya FNB yakira abantu barenga ibihumbi 95 hateganyijwe igitaramo kiza gutangirwamo ubutumwa bwo kurwanya inzara.

Abahanzi barimo barimo Beyoncé, JAY-Z, Usher, Pharrell Williams & Chris Martin, Ed Sheeran, Eddie Vedder, Kacey Musgraves, Wizkid, Cassper Nyovest, D’Banj, Femi Kuti, Sho Madjozi, Tiwa Savage n’abandi nibo baza gususurutsa abitabiriye.

Iri serukiramuco riraza kuba rinyura kuri internet kuri iyi link

Perezida Kagame ubwo yitabiraga iserukiramuco riheruka ryabereye i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza