Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bashobora gusura vuba Ali Bongo urimo koroherwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi byitezwe ko mu minsi ya vuba bashobora gusura Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, ukomeje koroherwa nyuma y’uburwayi bwatewe n’amaraso ataratemberaga neza mu bwonko, bugatuma amara hafi amezi atatu yivuza mu mahanga.

Nyuma ya Perezida Faure Gnassingbéwa Togo uheruka i Libreville ku wa 7 Gicurasi, hamaze gutangazwa n’abateganya kugirirayo uruzinduko barimo Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, n’abandi byitezwe ko bazerekeza muri icyo gihugu ubwo ku wa 8 Kamena 2019 kizaba cyizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize Omar Bongo Ondimba yitabye Imana.

Abo bashyitsi bose bagamije gushimangira umubano na Gabon mu gihe Perezida Ali Bongo Ondimba acyoroherwa. Muri Mutarama 2019 nibwo yasubiye mu gihugu cye, ariko abamurwanya bakomeza kugira amakenga ku buzima bwe, ku buryo akiri hanze banagerageje kumuhirika ku butegetsi ariko imigambi ikabapfubana.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Perezida Keïta azasura Gabon nyuma y’Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan. Uyu muyobozi yari afitanye umubano wihariye na Omar Bongo Ondimba akiriho, kuko yabaye Ambasaderi muri Gabon afite icyicaro muri Côte d’Ivoire, hagati ya 1992-1993. Muri ubwo butumwa bwe ni naho Mali yafunguye Ambasade muri Gabon.

Urundi ruzinduko ni urwa Perezida wa Guinée- Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo rwari ruteganyijwe ku wa 5 Gicurasi rukaza kwimurirwa ku wa 9 Gicurasi 2019.

Rwaje guhabwa indi tariki itaratangajwe, nyuma y’uko murumuna we Antonio Mba Nguema wari na Minisitiri Ushinzwe umutekano wa Perezida, yari amaze kugwa mu bitaro i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Perezida Obiang yahise afata ikiruhuko mu rugo rwe rwihariye, hafi n’umupaka wa Gabon.

Perezidansi ya Gabon nubwo yirinze gutangaza igihe Perezida Ali Bongo azasubirira mu mirimo nk’Umukuru w’Igihugu, ariko yatangaje ko harimo gutegurwa izindi ngendo zo ku rwego rwo hejuru cyane ko Ali Bongo Ondimba ari we uyoboye Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC.

Mu bandi bayobozi bategerejwe harimo Perezida Macky Sall wa Sénégal na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Amakuru ashimangira ko zimwe muri izo ngendo zishobora kuzahurirana n’isabukuru y’imyaka 10 ishize Omar Bongo Ondimba yitabye Imana, izaba ku wa 8 Kamena 2019.

Ali Bongo ni umwe mu bayobozi bakunze gusura u Rwanda
Perezida Paul Kagame mu bakuru b’ibihugu bashobora gusura vuba Ali Bongo urimo koroherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza