Kagame na Edgar Lungu bemeranyije kurangiza ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda muri Zambia

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko hamaze igihe hakorwa ibiganiro ku buryo bwo kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zambia, baheruka gukurwaho sitati y’ubuhunzi ariko n’ubu bataratahuka.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Kane.

Yavuze ko igikenewe ari uko ikibazo cy’ubuhunzi kirangira burundu bikajyana n’uko impamvu zitera ubuhunzi zivaho, ariko ngo ibikenewe byose ntabwo byakorwa ku gahato.

Yagize ati “Hari ibintu bibiri, icya mbere ni ukuba impamvu zatumye impunzi zihunga zarakemutse ku buryo bumva ko bakwiye gusubira mu bihugu cyabo. Niba zararangiye cyangwa zitararangira, hari n’aho bigera igihugu cyabakiriye kikaba cyavuga kiti nyuma y’ibi byose muri Abanyafurika nkatwe, twabakira mukaba bamwe muri twe niba mubihitamo.”

Yakomeje agira ati “Nabyo biterwa n’amahitamo ntabwo uhatira umuntu kuba umuturage wawe cyangwa ngo uhatire umuntu gusubira aho yahunze hatabayeho kureba niba ibintu runaka byuzuye cyangwa niba ikibazo cyari gihari cyarakemutse.”

“Ni muri ubwo buryo u Rwanda rwagiye ruganiramo iki kibazo n’ibindi bihugu birimo na Zambia, ibiganiro byagiye bibaho kandi mu buryo buboneye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari uburyo bwo gukemura iki kibazo ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, atari igishobora gukemurirwa hagati y’ibihugu bibiri gusa, ahubwo kireba n’abandi bafatanyabikorwa nk’amashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe impunzi.

Perezida Lungu yavuze ko nyuma ya 1994 Zambia yakiriye uruvange rw’impunzi z’Abanyarwanda zagendaga zikoze ibyaha kimwe n’abahungaga kuko bahigwa, ariko bitari byoroshye ko Zambia yatandukanya izo mpunzi zombi.

Gusa ngo umuryango mpuzamahanga waje gushyiraho uburyo bwo gutahura abahunze ubutabera, akaba ari bwo Zambia ishyize imbere.

Yagize ati “U Rwanda na Zambia tugomba gufatanya ngo bagaragazwe bafatwe, ariko ntabwo turenga ku mategeko y’igihugu cyacu cyangwa mpuzamahanga. Ndatekereza ko turi bamwe mu bagaragaje bamwe bakajyana Arusha ariko hari abandi bagihari, tuzabakurikirana.”

“Icyo navuga ni uko tutazemera ko hakomeza kubaho ubuhunzi bw’igihe kirekire, byaba ari abahunga ubutabera cyangwa abahunga ibibakorerwa. Icyo navuga ni uko tugomba gushyira iherezo kuri iki kibazo.”

Uruzinduko Perezida Lungu yagiriraga mu Rwanda kandi rwasojwe n’ishyirwaho umukono ry’amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubumenyi, dipolomasi n’ishoramari.

Perezida Kagame yakiriye Edgar Lungu wa Zambia muri Village Urugwiro
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari impamvu zirimo imyumvire ziri gutuma ibihugu bimwe bya Afurika bitihutira gushyira mu bikorwa uburyo bugamije gushakira amikoro Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), binyuze mu musoro wa 0.2%
Perezida Kagame yavuze ko hamaze igihe hakorwa ibiganiro ku buryo bwo kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Zambia
Perezida Lungu yavuze ko nyuma ya 1994 Zambia yakiriye uruvange rw’impunzi z’Abanyarwanda zagendaga zikoze ibyaha n’abahungaga kuko bahigwa ariko bitari byoroshye kubatandukanya
Perezida Kagame yasobanuye ko hari ibyo Afurika yakora biruta kurwanira imyanya mu Kanama k'Umutekano muri Loni
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubuhunzi gikeneye kurangizwa burundu
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Zambia bashyira umukono ku masezerano ya dipolomasi hagati y'ibihugu byombi
Bahererekanya impapuro nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Akamanzi Clare ashyira umukono ku masezerano agamije kunoza ishoramari hagati y'u Rwanda na Zambia

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza