Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abatuye Kigali muri ‘Car Free Day’ (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange ku munsi umaze kumenyerwa nka Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, bakagira aho bahurira bagakora siporo, bagapimwa indwara zitandura bagahabwa n’inama z’uko bazirinda.

Yatangiye ari ngarukakwezi ariko mu Ukuboza 2017, Perezida Kagame atanga igitekerezo ko yongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ihita ihabwa iminsi ibiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze kumenyerwa, ibera ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Kimihurura.

Madamu Jeannette Kagame we yitabiriye Car Free Day ari kumwe n’abanyeshuri, ababyeyi n’abarangije amasomo muri Green Hills Academy, yateguye urugendo rugamije guteza imbere imibereho myiza mu Banyarwanda, rwahawe insanganyamatsiko igaragaza ko buhoro buhoro bashobora kubigeraho, igira iti ’’Step by Step to a Healthy Community".

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi siporo rusange ko kuba isigaye yitabirwa n’abantu bakuru, abakiri bato bakwiye kuyitabira kurushaho.

Ati "Abantu ntabwo ari ukwidagadura gusa, ni byinshi byiza. Ni ukwidagadura, ni ubuzima bwiza, rero dukomeze tujye tubyitabira. Njyewe n’iyo ntabonetse, aho ndi hose nifatanya namwe. N’iyo ndi hanze y’igihugu hari ‘Car Free Day’, nshaka aho nifatanyiriza namwe. Dukomereze aho rero."

Muri Werurwe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kagize Umujyi wa Kigali kagenerwa ahantu abaturage bahurira hagamijwe korohereza abagorwaga no kugera ku Kimihurura.

Perezida Kagame yashimye icyo gitekerezo cyo gushaka ahandi abantu bajya bakorera siporo, hegereye aho batuye.

Ati "Ni umuco mwiza tuwukomeze, kandi niba mwarabibonye, twarabitangiye, ubu n’ahandi hose ku Isi barakurikiza ibyo dukora. Iyo ubonye abandi bantu ku Isi bitabira nk’ibyo ukora, babikurikiza, buriya biba bivuze ngo ni byiza. Abantu iyo bafite icyo babivanamo, babyiga, bakabikurikiza, ubwo ni ukuvuga ngo tuba twaratangije ikintu cyiza."

"Kuba ari twe twagitangije rero tugikomereze aho, n’abandi benshi batarashobora kuza bagenda babyitabira bakurikije ahabegereye, ubuzima bwiza, kwishima, burya nabyo ni ngombwa. Byubaka na politiki nziza, byubaka n’igihugu."

Nyuma yo kwegereza abaturage gahunda ya siporo rusange, mu Karere ka Kicukiro ibera ku Kibuga cya IPRC ku Kicukiro, muri Nyarugenge ni kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara, mu Karere ka Gasabo bagakoresha ikibuga cy’umupira w’amaguru cya ULK ku Gisozi.

Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anyonga igare
Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri ‘Car Free Day’
Umukuru w'Igihugu yaje kuva ku igare, agenda n'amaguru ananura umubiri
Mu nzira agana Kimihurura, Perezida Kagame yagendaga yereka abana bitabiriye siporo urkundo. Uyu yamufashe ukuboko baragendana
Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w'Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert (uwa kabiri iburyo); Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal n’Umwungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu,Busabizwa Parfait
Perezida Kagame n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu,Busabizwa Parfait mu bitabiriye siporo rusange
Umukuru w'Igihugu ni inshuti y'abana. Yishimiye abana bitabiriye siporo rusange abakora mu biganza
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Car Free Day ari kumwe n’abanyeshuri, ababyeyi n’abarangije amasomo muri Green Hills Academy
Madamu Jeannette Kagame yeretse urukundo rwa kibyeyi abana bitabiriye iyi siporo
Byageze aho bamusimbiza mu kirere, na we aramwenyura cyane
Abana bato bifatanyije n'ibihumbi by'abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange
Perezida Kagame yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri ‘Car Free Day’ yabereye ku Kibuga cy'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro ku Kimihurura
Siporo rusange imaze kuba ikimenyabose mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice byose by'igihugu
Perezida Kagame yanahembye umwe mu bana bitwaye neza muri siporo
Perezida Kagame yatanze ubutumwa ku bitabiriye siporo rusange kuri iki Cyumweru
Perezida Kagame ni we wasabye ko igihe cyo gukora siporo cyongererwa amasaha bituam kiva ku munsi umwe mu kwezi, gihabwa ibiri
Nyuma ya siporo Perezida Kagame yisuzumishije indwara zitandura

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza