Perezida Kagame ntiyumva uburyo yahamagara mugenzi we amajwi akabanza kunyura i Burayi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa Abanyafurika badafite bikeneye ishoramari rihambaye kugira ngo bishoboke, ariko hari n’ibyoroshye bikeneye ubushake bwa politiki gusa kugira ngo bikorwe ariko bigakomeza kuremerera umugabane.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Mali Ibrahim Boubacar Keita na Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama ya Transform Africa, igamije kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Perezida yavuze ko Abanyafurika bagomba kumva ingano y’inshingano bafite mu guteza imbere ikoranabuhanga, ari naryo rigira uruhare mu kugerwaho kw’izindi gahunda z’iterambere rya Afurika.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi umugabane umaze guteramo intambwe nk’isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) ryatangijwe muri Gashyantare 2018 n’Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, azatangira kubahirizwa ku wa 30 Gicurasi 2019.

Gusa ngo hari n’ibindi bidakunda kuganirwaho abantu bakwiye kwibaza impamvu byagenze bityo mbere hose.

Ati “Iyo wifite mu mutwe ko kugira ngo ubashe kujya i Bamako uvuye i Kigali bisaba wenda ko ugomba kubanza kunyura muri Poland ukabona kugaruka i Bamako, ni ibiki? Dukwiye gushyiraho imirongo ihuza aho hantu ako kanya, cyangwa se nibura wenda unyure i Nairobi, ubone kujya i Bamako, nshobora kubyumva, cyangwa Addis ukabona kujya i Bamako. Ariko se kuki wanyura muri Poland, i Bruxelles, ntabwo byumvikana.”

Ibyo yabihuje n’itumanaho, mu gihe Isi irajwe ishinga no gushingira ubukungu bwayo ku ikoranabuhanga.

Ati “Amakuru na yo arimo kugenda nk’izi ndege, rimwe na rimwe abanza kunyura muri Poland akagaruka, ntabwo byumvikana.”

“Cyangwa se amajwi ndimo kuvuga, niba mpamagaye Perezida wa Kenya cyangwa Perezida wa Mali kuri telefoni, rimwe na rimwe ntekereza ko ndimo kuvugana nabo ako kanya ariko nkaba nabanje kunyuza ijwi ryanjye mu Burayi kugira ngo rigenzurwe nk’aho ndi kuvugana na… kuki tudahanga uburyo buhuriza abantu ku mugabane wacu, ikibazo ni ikihe? None ni gute twaba turimo kuvuga ibintu nk’ibi ngo byo ntitubiganireho?”

Yavuze ko bimwe muri ibi bibazo bikeneye ubushobozi tekiniki ibindi bigasaba amikoro runaka, ariko hari iby’ingenzi bikeneye gusa ubushake bwa politiki.

Ati “Muri aka kanya turavuga ku kiguzi bisaba, ntabwo dukwiye kuba dutekereza kongera ikiguzi abaturage bacu basabwa, dukwiye kuba dutekereza kukigabanya kuri ibi bikorwa byose tuvugaho. Ibyo ni ibintu navuga ko bitarebwaho mu biganiro nk’ibi.”

Yavuze ko Abanyafurika bakwiye kurushaho kumva uburyo gukorera hamwe bikenewe, kuko ari byo bigabanya ikiguzi basabwa kuri serivisi nyinshi bakenera.

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubutumwa abantu bakwiye gushyira imbere ari uko Abanyafurika bagomba “gukuraho imipaka yose ituma Afurika itabyaza umusaruro ahazaza hacu mu ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Nama ya Transform Africa ikoraniye i Kigali, ikintu cyose gikeneye kugira ngo Afurika itere imbere gihari cyangwa gihagarariwe.

Muri iyi nama byanatangajwe ko inama itaha ya Transform Africa 2020 izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, izabera muri Repubulika ya Guinea.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uko yahamagara umukuru w'igihugu mugenzi we muri Afurika ariko amajwi akabanza kunyura i Burayi
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Abanyafurika bagomba gukuraho imipaka ituma Afurika itabyaza umusaruro ikoranabuhanga
Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa byoroshye bikeneye ubushake bwa politiki gusa kugira ngo bikorwe muri Afurika
Perezida Kagame na bagenzi barimo uwa Mali Ibrahim Boubacar Keita (iburyo) na Uhuru Kenyatta wa Kenya bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama ya Transform Africa

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza