Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phone, rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwitezweho kuzamura uburyo Abanyarwanda babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Kugeza ubu uru ruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo, rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Perezida Kagame yashimye iri shoramari ritumye mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije kandi kubigeraho atari ibintu byoroshye, ashimira buri wese wabigizemo uruhare. Yavuze ko iri shoramari rya Mara Group mu Rwanda rije rihasanga irindi, bigaragaza icyizere iki kigo gifitiye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Yavuze ko smartphones zimaze kuba ikintu gisanzwe mu buzima bw’umuntu, kandi bizakomeza kwiyongera kuko serivisi nyinshi zikomeje gutangirwa mu ikoranabuhanga. Yatanze urugero ku Irembo, urubuga rufasha abaturage kubona serivisi nyinshi za leta.

Yakomeje ati “Hafi 15%, umubare navuga muto w’Abanyarwanda, nibo bakoresha smartphones, ariko twifuza gufasha abandi benshi babyifuza, kandi kureba ku bwiza bwazo n’ikiguzi zisaba ni ngombwa cyane. Turimo gushakira umuti izo mbogamizi binyuze no mu byo Mara Group itangiye gukorera mu Rwanda.”

“Gutangira gukora kwa Mara Phone bizatuma smartphones zigera ku banyarwanda benshi, kuko iyo uyihawe baguha igihe cy’ubwishingizi (guarantee), ndetse igiciro gishobora kwishyurwa mu byiciro kugeza ku myaka ibiri, ku buryo twifuza ko byorohera Abanyarwanda uko bishoboka.”

Yavuze ko Isi irimo kwihuta cyane kandi kujyana nayo bisaba guhanga udushya, ari nayo nzira u Rwanda rwahisemo, binajyanye no kuba rwariyemeje kubakira iterambere ryarwo ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yakomeje ati “Nshimishijwe no kuba Mara yaremeye gukorana n’inzego zacu z’uburezi, kugira ngo abakozi babashe kugira ubumenyi butuma bagera ku ntego zabo.”
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, avuga ko uru ari rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuyigize, byose bikabera mu Rwanda kuri uyu ruganda.

Yavuze ko abaturage bari bakeneye telefoni nziza kandi zihendutse zibafasha guteza imbere imibereho yabo, ariko ugasanga muri Afurika bagura ibintu ku masoko bo ntacyo bashyiraho.

Ati “Uyu munsi ni inzozi zikomeye zibaye impamo, atari kuri Mara gusa ahubwo no ku Rwanda na Afurika.”

Yashimiye abafatanyabikorwa batumye uyu mushinga ugerwaho barimo Banki ya Kigali yatanze ubushobozi mu mafaranga nk’inguzanyo, na Google mu bufatanye kuri porogaramu zayo zirimo kuba izi telefoni zikoresha Android.

Ati “Uru nirwo ruganda rwa mbere rukora smartphones muri Afurika, ntabwo byari byarigeze bikorwa, ariko ubu nicyo gihe cya Afurika cyo gukora ibintu bifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru kandi ntitubigurishe muri Afurika gusa, ahubwo no ku Isi yose.”

“Hari ikigo mu Misiri, hari ikigo muri Ethiopia, muri Algeria, icyo bakora ni uguteranya telefoni, ariko twe dukora telefoni kuko twubaka umutima wayo n’ibice by’inyuma byose.”

Yavuze ko izi telefoni zizafasha cyane ko u Rwanda rumaze kugira uburyo bunyuranye bukoreshwa telefoni haba mu gutega moto, imodoka, serivisi z’ubuvuzi n’izindi.

Ati “Inzozi zanjye ni ukuzabona buri munyarwanda wese atunze Mara Phone.”

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Mara Phone, Hatal Shah, yagize ati “Ku bufatanye na Google uba ufite ububiko butagira umupaka bwaba ubw’amafoto cyangwa amashusho kandi agaragara ku rwego rwo hejuru, ku buryo udakenera kongera ububiko bwayo.”

Uretse ububiko bwisanzuye ihabwa na Google, Mara Z inakoranye ubwa 32 GB na RAM ya 3 GB.

Mara X nayo ifite batiri irambana umuriro ya 3500 mAh, camera y’imbere ifite megapixels eshanu n’iy’inyuma ya megapixels 13; ububiko bwa 16 GB na RAM ya 1GB.

Yo niba ushaka gushyira ibintu kuri internet bishobora kwihuta kuri megabits 50 ku isegonda, naho kubikuraho bikihuta kuri megabits 150 ku isegonda. Ifite nayo ikirahuri cya Corning Gorilla Glass n’ubushobozi bwo gukoresha igikumwe mu kuyifunga cyangwa kuyifungura. Yo ikoresha Android Go ituma yorohera abayikoresha mu bijyanye n’ibyo itwara.

Hatal yakomeje ati “Ni telefoni ntavuga ko igura amafaranga ahubwo uyishoramo amafaranga kubera ko buri munsi ituma ukoresha amafaranga make, buri kintu cyose ukoreshaho internet na Mara X, ushobora kuzigama 40% bya internet yawe, naho nko mu kureba amashusho kuri YouTube ushobora kuzigama internet yawe kuva kuri 70% kugera kuri 80%.”

Ubusanzwe ngo iyo umuntu akanze mu mashusho kuri internet ahita atangira gukinika, ariko kuri Mara X banaguha amahitamo, bakakubaza niba ushaka kuyareba mu bwiza bwo hejuru, uburinganiye cyangwa ubuciriritse. Ni ukuvuga ngo nk’amashusho wagakoreshejeho 1 GB, ushobora gukoresha MB 150 cyangwa MB 200 kuri Mara X.

Imirimo yo kubaka uru ruganda imaze gutwara miliyoni zisaga $50. Uyu munsi rukoresha abakozi bagera kuri 200 b’Abanyarwanda mu mashami atandukanye, bakuriwe n’abanyamahanga bazobereye mu bijyanye no gukora telefoni, ariko byitezwe ko mu gihe kiri imbere Abanyarwanda bazaba barangaje imbere imirimo yose.

Mara Phone ifite ubushobozi bwo gukora telefoni 1000 ku munsi. Imaze kugira amaduka atatu acururizwamo telefoni zayo, KBC, KIC (ahitwaga UTC) n’iririmo gufungurwa mu isoko rya Nyarugenge. Biteganywa ko mu mezi abiri ari imbere amaduka azaba amaze kuba umunani, ari naho hashobora gukorerwa telefoni zagize ikibazo.

Kugeza ubu hamaze kuboneka amasoko atandukanye ya Mara Phone mu bihugu birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Angola n’ahandi.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku ruganda rwa Mara Phone ruri mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, Perezida Kagame ubwo hafungurwaga uruganda rukora telefoni zigezweho
Perezida Kagame asobanurirwa imikorere y'uruganda Mara Phone
Uru ruganda rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri
Perezida Kagame yashimye iri shoramari ritumye mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije
Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone, Ashish Takkar, avuga ko uru ari rwo ruganda rwa mbere muri Afurika rukora smartphone n’utwuma dusaga igihumbi tuyigize, byose bikabera mu Rwanda kuri uyu ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza