Perezida Kagame yagaragaje impamvu ibihugu bimwe bya Afurika biri kugenda gake ku musoro wa 0.2%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari impamvu zirimo imyumvire ziri gutuma ibihugu bimwe bya Afurika bitihutira gushyira mu bikorwa uburyo bugamije gushakira amikoro Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), binyuze mu musoro wa 0.2% uzajya uvanwa kuri bimwe mu bitumizwa mu mahanga.

Guhera muri Mutarama 2017 ibihugu bigize AU byatangiye gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gutanga umusoro wa 0.2%, wemejwe n’abakuru b’ibihugu muri Nyakanga 2016.

Mu buryo bwari busanzwe byari bimaze kugaragara ko 67% by’umusanzu uba utegerejwe ariwo ukusanywa buri mwaka, naho ibihugu bigera kuri 30, bimwe bikagira ibirarane ibindi ntibigire umusanzu na muke bitanga.

Kugeza mu Ukuboza 2017, Komisiyo ya AU yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 0.2%, mu gihe 12 byari byaratangiye gukusanya uwo musoro biwushyira kuri konti za AU ziri muri Banki Nkuru z’ibihugu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na Perezida Edgar Lungu wasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko ibyo bihugu atari bike, ngo ibindi byinshi bifite ubushake bwo gutangira gukoresha ubwo buryo.

Yavuze ko kuba ibihugu bitaratangira gukoresha ubu buryo ku bwinshi, harimo impamvu nko kuba abantu bamwe batinya impinduka nta n’impamvu batanga.

Yagize ati “Kuva ku kintu kimwe wari umenyereye ukajya ku kindi usanga bidakunze koroha. Icyo ni kimwe mu bigize ikibazo. ”

“Ikindi ni uko abantu bamwe bumva ko mu gukoresha ubu buryo bazajya batanga amafaranga aruta ayo basanzwe batanga. Aruta ayo batangaga kuko mu buryo busanzwe abenshi ntibanayatangaga. Nicyo kibazo ariko hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gukomeza gusobanura.”

Perezida Kagame yavuze ko urebye amafaranga azajya atangwa muri ubu buryo asa n’ari munsi y’ayagenwaga mbere, ariko amahirwe ni uko noneho bitazajya biba umuzigo wo guteganya umusanzu ku ngengo y’imari y’igihugu, ngo bibangikane n’ibindi bikorwa igihugu gikeneye.

Yakomeje agira ati “Hari bamwe mu bantu bo hanze y’uyu mugabane bagiye bavuga ngo ibi bizabangamira amabwiriza y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ariko ntaho byari bihuriye ahubwo ni uko batifuza ko Afurika yagera aho yikemurira ibibazo.”

“Wakumva ukuntu umuntu ari kurwana ngo akwishyurire ibintu akakubuza kubyikorera ubwawe […] ntabwo bisaba ubwenge bwinshi ngo wumve ko hari ikibyihishe inyuma. Mu gihe banavugaga, WTO yo ntacyo yavuze ahubwo yatwerekaga ko nta kibazo ifite, umuntu ufite ikibazo ahubwo akayitwaza.”

Gusa Perezida Kagame yavuze ko hakenewe gutanga igihe ku bantu bagifite impungenge kugira ngo babyumve neza kuko ari ibintu by’ingirakamaro kuri uyu mugabane.

Yavuze ko ubuyobozi bufite inshingano yo gusobanura neza imvano y’ibi, impamvu ari ngombwa n’uburyo bwo kubigeraho hagamijwe ko Afurika igera ku ntego ifite.

Yakomeje agira ati “Njye nta zindi mpungenge mfite, uretse kuba abadashaka iyi gahunda bagitekereza uburyo bwa mbere, iyaba nibura bayatangaga. Ariko dufite ahenshi abantu batanayatangaga mu buryo bavuga ko aribwo bwiza.”

Perezida Kagame yanavuze ko Afurika ikeneye kureba uburyo, uretse gutuma ibihugu byose bikora ibintu byumva bibyishimiye n’igikorwa igihe umuntu atatanze imisanzu kandi yariyemeje kubikora kugira ngo Afurika yiteze imbere ntigume mu byo abandi barenze kera.

Mu buryo bushya, byitezwe ko nibura ibihugu bizajya bikusanya miliyari $1.2 buri mwaka, azatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari impamvu zirimo imyumvire ziri gutuma ibihugu bimwe bya Afurika bitihutira gushyira mu bikorwa uburyo bugamije gushakira amikoro Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), binyuze mu musoro wa 0.2%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza