Perezida Kagame yahagaze i Rwinkwavu na Kabarondo asuhuza abaturage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kamena 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yatunguye abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu na Kabarondo mu karere ka Kayonza, arahagarara arabasuhuza.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, abaturage batandukanye muri utwo duce yahagazemo bari bishimiye kumubona.

Perezida Kagame akunze guhagarara agasuhuza abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu mu buryo butunguranye.

Nko ku itariki 27 Gicurasi uyu mwaka, Perezida Kagame yahagaze mu mujyi wa Nyamata asuhuza abaturage baho.

Mbere gato tariki 8 Gicurasi nabwo yari yahagaze mu Mujyi wa Musanze aramutsa abaturage benshi bari bari ku mihanda.

Umukuru w’Igihugu yabikoze ubwo yari mu ngendo zigamije kuganira n’abaturage bo Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Perezida Kagame akunze guhagarara agasuhuza abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu aba yagiyemo
Abaturage bari bishimiye kubona Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza