Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago baganira ku bidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2018 saa 01:55
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Rahm Emanuel, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo kurengera umutungo kamere w’ibidukikije.

Aba bayobozi bahuye ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo kumurika ikiganiro mbarankuru kivuga ku Rwanda, wabereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 23 Mata 2018.

Aya makuru yo guhura kwa Perezida Kagame na Rahm yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu binyuze kuri Twitter.

Rahm abinyujije kuri Twitter na we yagize ati ‘Ni icyubahiro kwakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Chicago, aho twaganiriye ku ngingo nyinshi zirimo ibyo duhuriyeho mu kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Rahm, azwi cyane kuri politiki ye igamije kuwusukura no kuwugira umujyi utoshye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikataje mu kurengera ibidukikije by’umwihariko Umujyi wa Kigali ukaba ari umwe mu yifite isuku kandi itoshye.

Mu myaka ibiri ishize Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo gikomeye kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare imiyoborere ye igira mu kurengera ibidukikije.

Champions of the Earth, ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye barimo abayobozi muri za guverinoma, imiryango itari iya leta n’abikorera, bagira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije.

Iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame kigamije gushimira u Rwanda kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga n’icyanya gituwe n’ingagi, kuba igihugu cya mbere ku Isi cyaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi no kwakira Inama yemerejwemo ivugurura ry’Amasezerano ya Montreal, azatuma hagabanywa dogere 0.50 C ku bushyuhe bw’Isi, mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye bishingiye ku bidukikije birimo ubutaka, amashyamba, amazi n’ibyanya bibungabunzwe, kuko bitanga amahirwe y’ubuhinzi, uburobyi, ingufu n’ubukerarugendo.

Kuva mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwemejwe muri gahunda ya GGGI (Global Green Growth Institute), kandi rumaze gukora byinshi mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo gutera amashyamba, kubungabunga inzuzi n’ibiyaga no kurwanya imyuka ihumanya ikirere.

Hari kandi kwita ku nyamaswa zo muri Pariki z’Igihugu zitandukanye, aho ibikorwa byo kuzishimuta byacitse ndetse n’izari zarazimiye zikagaruka. Ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ibarizwamo amoko atanu y’inyamaswa zihagazeho kuri uyu mugabane arizo Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura.

Meya wa Chicago, Rahm Emanuel yashimye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame
Meya wa Chicago, Rahm Emanuel, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku mubano w’Umujyi ayoboye n’u Rwanda
Rahm Emanuel w’imyaka 58 yatorewe kuyobora Chicago mu 2015 muri manda ikurikira iyo yari asoje yatangiye mu 2011
Ibiro bishinzwe ubuhahirane n’imikoranire n’izindi nzego mu Mujyi wa Chicago, byatangaje ko urugendo rwa Perezida Kagame muri uyu mujyi ari urw’amateka

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza