Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yashimiye Perezida Lungu witabiriye ubutumire yamugejejeho, avuga ko u Rwanda na Zambia bisangiye byinshi haba ku iterambere byifuriza abaturage n’icyerekezo basangiye nk’umugabane.
Yatanze urugero nko ku muryango wa COMESA ibihugu byombi bihuriramo bifite intego yo kubaka isoko ryagutse ry’ubucuruzi mu karere na Afurika n’ umuryango wa ICGLR ibi bihugu bihuriramo bigamije amahoro n’umutekano kugira ngo abaturage bagere ku ntego zabo.
Yakomeje agira ati “Abanyarwanda n’Abanyazambia ubu barahujwe kurusha uko byahoze. Ikigo cyacu cy’indege RwandAir gifite ingendo zigana i Lusaka, tukaba twakoresha aya mahirwe dufite mu kongera ingendo ndetse tugakora ubucuruzi burenzeho.”
Yanavuze ko ibihugu bihuje intego yo kubaka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ufite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo Abanyafurika bafite.
Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Zambia. Ni imbarutso y’ubufatanye burenzeho bushobora kuba.”
Perezida Edgar Lungu we yavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda, abanza gushimira Perezida Kagame kuba yaratowe ku buyobozi bwa AU kandi yizeye ko bizatuma intego z’umuryango zigerwaho.
Yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko ibihugu bikwiye kwerekana aho bihagaze, by’umwihariko ku kongerera imbaraga Umuyango w’Ubumwe bwa Afurika, kandi bikavugira mu ijwi rimwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko uru ruzinduko rubayeho nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Zambia muri Kamena 2017, kuva icyo gihe ibihugu byombi bikaba byaratangiye kwiga ku mishinga y’ubufatanye ndetse hari ingingo zamaze kwemeranywaho.
Yakomeje agira ati “Ejo twiteguye gushyira umukono ku masezerano menshi mu nzego za dipolomasi, ubucuruzi, amategeko n’izindi zizadufasha gukora byinshi birenzeho.”
Biteganyijwe ko Perezida Lungu azasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane ubwo azaba agirana ikiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida Kagame.













Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO