Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta i Gabiro (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2019 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Mbere Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Kenyatta yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbili n’igice.

Akigera ku kibuga cy’indege, Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera.

Perezida Uhuru Kenyatta yahise yerekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo aharimo kubera Umwiherero w’abayobozi, aho yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Indege yazanye Perezida Kenyatta yageze i Kanombe saa mbili
Perezida Kenyatta yururuka mu ndege yamuzanye
Yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Richard Sezibera
Perezida Kenyatta na Dr Richard Sezibera
Perezida Kenyatta na Dr Sezibera babanje kuganira
Perezida Kenyatta yahise ajya i Gabiro ahura na Perezida Kagame
Byari ibyishimo ku bakuru b'ibihugu bombi
Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta amutwaye mu modoka

Amafoto: Niyonzima Moses na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza