Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga Inama yiga ku Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Afurika iri kubera i Dakar muri Sénégal.
Ni nawe muyobozi wa gahunda ya AUDA-NEPAD yashinzwe mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063 uyu mugabane uzaba warageze ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, hari intambwe yatewe mu iterambere ry’umugabane, ariko ko urwego rw’ibikorwaremezo rukiri inyuma.
Ati “Mu gukuramo iki cyuho, kwishakamo ubushobozi buturutse imbere muri twe ni ingenzi cyane. Ni yo mpamvu mu 2017, AUDA NEPAD yashyizeho gahunda ya 5% yo kongera ishoramari rijyanye n’ibikorwaremezo muri Afurika.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe Umugabane wa Afurika waba ufite ibikorwaremezo biboneye, byagabanya ikiguzi bisaba cyo gukora ubucuruzi, bikanazamura ubucuruzi.
Kongera ibikorwaremezo Umukuru w’Igihugu yanavuze ko biri muri gahunda ngari y’Umugabane wa Afurika ya 2063 yo kubaka umugabane uteye imbere kurushaho.
Binyuze muri AUDA-NEPAD, Umugabane wa Afurika wiyemeje ko mu 2040 uzaba warongereye ibikorwaremezo by’amashanyarazi, iby’amazi ku buryo hazubakwa ingomero nyinshi nshya.
Mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, gahunda ihari ni ukubaka ibikorwaremezo bishingiye ku mihanda yaba iya gari ya moshi n’isanzwe y’imodoka, ingendo zo mu mazi n’izo mu kirere, byose bizafasha mu guhuza ibice byose by’uyu mugabane.
Hari kandi na gahunda yo kongera ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibi bigomba kugerwaho binyuze muri gahunda nyafurika ijyanye no kubaka ibikorwaremezo, PIDA, yatangijwe mu 2010 i Kampala muri Uganda igamije kurebera hamwe uko hashyirwaho ibikorwaremezo bihuriweho ku mugabane.
Mu 2014, habaye inama ya mbere ijyanye n’iyi gahunda. Icyo gihe yabereye i Dakar muri Senegal, hemezwa imishinga 16 igomba gushyirwamo imbaraga.
Muri icyo gihe kandi hashyizweho gahunda igamije gukusanya inkunga yo kubaka ibikorwaremezo, yiswe Africa 50. Ni gahunda ihuriweho na Guverinoma z’Ibihugu bya Afurika na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Mu mishinga iri gukorwa binyuze muri Africa50, harimo uwa Kigali Innovation City ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abahanga mu ikoranabuhanga, aho intumbero y’u Rwanda ari uko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakava kuri 2% ku mugabane bakaba 10%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!