Perezida Kagame yashimiwe ubuvugizi bwatumye abareba CAN 2019 biyongera hejuru ya 60%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibitangazamakuru bya leta muri Afurika bashimiye Perezida Paul Kagame, nyuma y’ubuvugizi n’inama byatumye boroherwa no kubona uburenganzira bwo kwerekana imikino y’Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru kirimo kubera mu Misiri, n’abareba iyi mikino kuri za televiziyo bakiyongera hejuru ya 60%.

Abayobozi bagize Ihuriro ry’Ibitangazamakuru bya Leta muri Afurika (African Union of Broadcasting, AUB) bakoraniye mu nama i Cairo mu Misiri, babishimiye Perezida Paul Kagame nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Itangazamakuru mu Rwanda, RBA, Arthur Asiimwe uri no muri iyo nama, yabitangaje binyuze kuri Twitter.

Ku wa 22 Gashyantare nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yashyize ku isoko uburenganzira bwo kwerekana imikino bidasabye kubanza kwishyura (terrestrial free-to-air), ku bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bwegukanwa na AUB.

Asiimwe yakomeje ati “Mu myaka myinshi, uburenganzira bwo kwerekana umupira w’amaguru wa Afurika bwatangwaga n’abatari Abanyafurika bagaca amafaranga y’umurengera, ugasanga ibihugu mbarwa nibyo bibasha kuyishyura. Nyuma y’uko ubwa #AFCON2019 butangwa na AUB, ibihugu byerekana iri rushanwa byariyongereye biva kuri 13 bigera kuri 30…ni intambwe nziza nubwo hakiri byinshi bikeneye gukorwa.”

Yabwiye IGIHE ko uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino bwabaga buhenze cyane, nk’aho mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Gabon mu 2017, ibigo by’itangazamakuru byasabwe kwishyura €450,000 (asaga miliyoni 450Frw ugendeye ku ivunjisha rya none), mu gihe ubu byishyuye € 200,000 (asaga miliyoni 200 Frw), maze ibyinshi bibasha kwerekana iyi mikino.

Si igikorwa cyapfuye kubaho

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Perezida Kagame wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye umukuru w’igihugu wa mbere witabiriye inama ya AUB, yabereye muri Kigali Convention Centre, anabaha ikiganiro kirambuye cyakoze mu mfuruka zose z’ubuzima bwa Afurika.

Uyu muryango wagaragarije Perezida Kagame ko ibigo by’itangazamakuru bikomeje “gutakaza icyizere mu kwisobanura bihoraho ku badukurikira, batubaza impamvu tudashobora kubereka intwari zabo bitewe n’uko tuguma munsi y’abafite amafaranga menshi.”

Umuyobozi wa AUB, Gregoire Ndjaka yasabye Perezida Kagame ko yabafasha kumvisha CAF ko Abanyafurika bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gutangaza imikino ya Afurika.

Ati “Mu gikombe cya Afurika giheruka mu 2017, ibigo 13 byonyine nibyo byerekanye iki gikombe. 40 birimo na bagenzi bacu RBA bo mu Rwanda, ntabwo berekanye iri rushanwa. Ku irushanwa rya Afurika, ibi birababaje. CAF iri kwitwara nk’aho atari impuzamashyirahamwe yo muri Afurika. Nyakubahwa twemerere tugusabe ko waba umuvugizi wacu ku rwego rw’abakuru b’ibihugu kuri iki kibazo by’umwihariko.”

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba uburenganzira bwo kwerekana Abanyafurika bakinira muri Afurika butangwa n’abandi hanze y’umugabane, ariko atanga inama ko ibihugu bishobora guhuza imbaraga bigahatanira ubu burenganzira, bikabugurisha kuri make.

Ati “Ntabwo ari ikintu twakwishimira rwose. Ubuse twakomeza gukora gutya kugeza ryari? Hari ibihugu byinshi byishyura kugira ngo bibone ubu burenganzira ku mashusho. Amafaranga si ikibazo. Kuki se tutakoresha ubwo bushobozi mu kugira ubwo burenganzira ubwacu bityo tukanagabanya igiciro?”

Yabijeje ubufasha, avuga ko Abanyafurika batakomeza kubabazwa n’ibibazo byabo ngo bagarukire aho gusa, kuko bazi icyo gukora kugira ngo ibyo bihinduke.

Nyuma y’uko AUB itsindiye isoko ryo gutangaza imikino ya CAF, izanabikomeza kugeza ku Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu 2021, n’andi marushanwa ya CAF azaba kugeza mu 2023.

Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kirimo kubera mu Misiri kuva ku wa 21 Kamena - 19 Nyakanga rigeze ahakomeye, aho kuri uyu wa Gatanu hazakinwa umukino wa nyuma hagati ya Senegal na Algeria. Nigeria yaraye yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Tunisia.

Ni ubwa mbere Igikombe cya Afurika cyitabiriwe n’amakipe 24.

Inkuru wasoma: Abayobozi b’ibitangazamakuru muri Afurika batuye ibibazo Kagame, bamusaba ubuvugizi ku bandi baperezida

Perezida Kagame aganira n'abayobozi b'ibigo by'itangazamakuru nyuma y'inama yo mu mwaka ushize, muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza