00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Umukuru w’Igihugu yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar rwatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yitabiraga itangizwa ry’imikino y’Igikombe cy’Isi yabaye ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar byatangaje ko Perezida Kagame yavuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad i Doha ku manywa yo kuri uyu wa Kane.

Umukuru w’Igihugu usibye kwitabira itangizwa ry’imikino y’Igikombe cy’Isi, yanitabiriye umusangiro Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriyemo abayobozi batandukanye.

Ku munsi wakurikiyeho, yitabiriye ubukangurambaga bwiswe ‘Scoring the Goals’ bwatangijwe na Sheikh Moza Bint Nasser washinze umuryango wita ku burezi, Qatar Foundation for Education. Bugamije kumenyekanisha intego za Loni zigamije iterambere rirambye (SDGS).

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye ku buryo abayobozi bombi bamaze kugenderanirana inshuro nyinshi.

Ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM muri Kanama, Perezida Kagame yatumiye Emir wa Qatar nk’umushyitsi ngo ayitabire nubwo igihugu cye kitabarizwa muri Commonwealth.

Perezida Kagame ubwo yari avuye ku Kibuga cy'indege i Doha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .