Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Ikigega cy’Amahoro cya AU gitangiranye miliyoni $60

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, kuri uyu wa Gatandatu yatangije ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane, cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari.

Umukuru w’igihugu yatangije iki kigega mu nama ya 11 idasanzwe ya AU iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.

Ikigega cy’amahoro cya AU kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Perezida Kagame yavuze ko iki kigega kimaze kugeramo imisanzu ya miliyoni 60 z’amadolari kiri mu cyerekezo AU, ifite cyo kwishakamo amikoro arambye mu bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro.

Ati “Guteza imbere amahoro n’umutekano ni imwe mu nshingano zibanze za AU, ariko kugeza ubu twaburaga uburyo bwizewe bwo gutera inkunga ibikorwa byihutirwa muri uru rwego.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro AU, yahangaga amaso ku nkunga z’amahanga aribyo byatumye mu 2015, inteko rusange y’uyu muryango ifata icyemezo cyo kwishakamo 25% y’amikoro akenewe muri ibyo bikorwa.

Yibukije ko intego ari uko bitarenze mu mwaka wa 2021 iki kigega kizaba kimaze kugeramo miliyoni 400 z’amadolari, avuga ko nibigerwaho Afurika izaba ifite ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’amahoro n’umutekano no kwishakira ibisubizo bikwiye.

Nubwo hamaze kugeramo miliyoni $60, Perezida Kagame yavuze ko ayo ahagije ubu gutera inkunga ibikorwa bya dipolomasi n’ubuhuza bikorwa n’Intumwa zihariye za AU n’abandi bayihagarariye, hakaba hakenewe andi yo gukora ibindi.

Umukuru w’igihugu yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ko Afurika iri gushaka ko Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi gafata umwanzuro urebana no gutera inkunga ibikorwa bya AU mu kubungabunga amahoro, bityo kongera gutangiza ikigega cy’amahoro akaba ari ikintu cy’ingenzi muri uyu mugambi.

Perezida Kagame yavuze ko itangizwa ry’iki kigega ari intambwe yo kwishimira kuko hari abakekaga ko bitazagerwaho ariko anasaba ibihugu kongera imbaraga mu kugitera inkunga.

Yahamagariye ibihugu kwihutisha imisanzu yabyo, avuga ko iyo hakurikizwa ibyasabwaga, iki kigega cyari kuba kimaze kugeramo miliyoni $100.

Perezida yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse by’umwihariko Dr. Donald Kaberuka intumwa nkuru y’Ikigega cy’amahoro muri AU, na Perezida wa Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gutuma iki kigega kigera ku ntambwe kigezeho.

Imisanzu ijya muri iki kigega iva mu yo ibihugu bigize AU byiyemeje kujya bitanga 0,2% by’imisoro y’ibyinjira kugira ngo uyu muryango ukomeze kwigira mu buryo bw’amikoro. Ayangana na 25% niyo ashyirwa muri iki kigega.

Perezida Kagame yavuze ko gutangiza iki kigega ari ikimenyetso cyo kugera kuri Afurika yifuzwa
Inama idasanzwe ya 11 ya AU irabera i Addis-Ababa
Iyi nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amavugurura ya AU yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza