Perezida Kagame yatashye Ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yafunguye Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyi ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].

Ucyinjira ubona amafoto agaragaza uko itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyizwe mu bikorwa. Hagaragaramo amafoto y’ibitero byagabwaga ku Nteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND aho Senateri Tito Rutaremara wari uhari icyo gihe yavuze ko byaturukaga mu byerekezo birindwi.

Harimo amafoto y’Umusirikare w’umugore uteruye umwana n’undi w’umugabo uri kurokora umwana; hagaragaramo kandi ifoto igaragaza Ingabo za APR zinjira mu Mujyi wa Kigali aho zari zigeze muri Quartier Commercial n’andi. Inkuta z’iyi nyubako, zikozwe mu migongo ya Kinyarwanda.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko hagendewe ku masezerano ya Arusha, FPR Inkotanyi ‘twagombaga kuza hano [CND: Inteko Ishinga Amategeko y’ubu] tugakora guverinoma ihuriwemo”. Muri iyo Guverinoma, ngo Perezida yari gukomeza kuba Habyarimana Juvénal, Visi Perezida akaba uwo muri MDR naho FPR ikayigiramo abaminisitiri batandatu.

Hagombaga kandi gukorwa Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho aho FPR yari kuba ifitemo abadepite 11, bakuriwe na Tito Rutaremara.

Abanyapolitiki ba FPR bari bitabiriye ishyirwaho mu bikorwa ry’amasezerano bageze mu Nteko Ishinga Amategeko bari kumwe n’abasirikare 600 aho bamaze igihe cy’amezi ane kugeza ubwo Jenoside yabaga, kuyashyira mu bikorwa byarananiranye.

Izi ngabo ni bamwe mu bahawe amabwiriza ya mbere kuwa 7 Mata 1994, n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo kuva mu birindiro byazo zikirwanaho kandi zikarokora Abatutsi bicwaga.

Muri abo basirikare bose n’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari bahari, nta n’umwe wigeze upfa kimwe n’abaturage bahahungiye mu gihe cya Jenoside kuko hari hari ubuvumo abantu bashoboraga kujyamo.

Mu masezerano kandi yari yasinywe muri Kanama 1993, harimo ko impunzi zose zigomba gucyurwa mu gihugu, hanyuma ingabo zigahuzwa hagakorwa igisirikare gihuriwemo.

Iyi ngoro yatashywe, igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye, uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de gardes presidentielles).

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.

Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu nyubako y’umutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite ‘jumelle’ imufasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.

Gusura iyi ngoro bikorwa buri munsi aho abanyeshuri bibasaba kwishyura amafaranga 700 Frw, abantu bakuru bo 1500 Frw naho abanyamahanga bakishyura 6000 Frw.

Iyi ngoro ndangamateka igaragaza ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko icyo gihe mu gushaka uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano ya Arusha
Ifoto y'umusirikare wa APR uteruye umwana igaragara muri iyi nyubako
Muri iyi ngoro hagaragaramo amafoto yerekana uburyo Inteko Ishinga Amategeko yamishwagaho amasasu
Ku Nteko Ishinga Amategeko haracyagaragara ibimenyetso by'amasasu yaterwaga ku ngabo za APR zarimo
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe, ubwo yajyaga gufungura iyo ngoro y'amateka
Perezida Kagame asuhuza Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Nyamvumba Patrick
Perezida Kagame asobanurirwa ibijyanye n'iyi ngoro yatashywe ku mugaragaro
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w'Ingabo za APR, Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati nayo iri muri iyi ngoro / Ifoto: Internet
Perezida Kagame yitegereza amwe mu mafoto yo ku wa 4 Nyakanga ubwo Ingabo yari ayoboye zari zimaze gufata Kigali
Perezida Kagame yerekwa igishushanyo kigaragaza uko Ingabo za APR zitaga ku barwayi
Aha Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bari hejuru y'inyubako y'Inteko Ishinga Amategeko baganira ku bijyanye n'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe
Aha hejuru y'inyubako y'Inteko Ishinga Amategeko hari abasirikare babiri ba APR
Perezida Kagame ari iruhande rw'ikibumbano cy'umusirikare wa APR wahanganaga n'Ingabo za FAR akoresheje Machine Gun 12,7mm
Perezida Kagame yandika mu gitabo nyuma yo gusura iyi ngoro
Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu gutunganya iyi ngoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Muri iyi ngoro, buri foto irimo ifite icyo isobanuye mu rugendo ruganisha ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Kimwe mu bibumbano biri muri iyi nzu byakozwe hagendewe ku ifoto ya nyayo y'umusirikare wa APR mu rugamba rwo guhagarika Jenoside
Ingabo za APR zagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu bice bitandukanye by'igihugu
Major Rwabinumi David (ugaragara ku kibumbano kiri hejuru y’Inteko afite imbunda) niwe warashishaga iyi mbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun 12,7mm, imwe mu nini Ingabo za APR zari zifite. Mugenzi we bari kumwe (upfukamye nkuko ikibumbano kibigaragaza) we yaje kugwa ku rugamba

Amafoto: Niyonzima Moses na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza