Perezida Kagame yatumiwe mu nama ikomeye y’Ubukungu muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatumiwe i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho azitabira Inama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye muri icyo gihugu izwi nka ‘‘CGECI Academy 2019.’’

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya munani, itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI).

CGECI Academy 2019 yagombaga kuba ku wa 17-18 Ukwakira ariko ihindurirwa amatariki ishyirwa ku wa 14-15 Ukwakira 2019 kugira ngo Perezida Kagame azayitabire.

Umuyobozi wa CGECI, Stéphane Aka-Angui, yabwiye itangazamakuru ku wa 19 Nzeri 2019 ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’umutumirwa w’imena mu bihugu bizayitabira kubera umurava rwagaragaje mu korohereza ishoramari.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Stéphane yagize ati ‘‘Buri wese azi neza ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka uburyo buboneye butuma abashoramari n’abikorera bashobora kwiteza imbere.’’

Yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame akemera kwitabira iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Ishoramari, ni ubuhe buryo buboneye mu iterambere ry’ibigo muri Afurika.’’

Mu bazayitabira harimo abazatanga ibiganiro bitandukanye biganisha ku ishoramari, gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, guhanga udushya, imiyoborere n’ibindi.

Iyi nama ngarukamwaka yatangiye kuba mu 2012, itangijwe na CGECI. Iya 2019, yitezwemo abasaga 6000 barimo abayobozi b’ibigo bikomeye bagera ku 1000.

Perezida Kagame yaherukaga kugirira urugendo rw’akazi muri Côte d’Ivoire, ku wa 20 Ukuboza 2018. Icyo gihe yagizwe umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan.

Ubwenegihugu bw’icyubahiro buhabwa umuntu bitewe nuko igihugu kimubonamo kuba ingirakamaro.

Perezida Kagame yavuze ko kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Abidjan ari ikimenyetso cy’ubushake bwo guha ikaze Abanyafurika bose no gushyikira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yatumiwe mu Nama ikomeye yiga ku by'Ubukungu izabera i Abidjan mu Ukwakira
Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yahuye n'abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuha ikamba n'ibindi bimenyetso by'icyubahiro
Inama ya CGECI Academy 2019 itegerejwemo abasaga 6000 baturutse mu bice bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza