RCS mu ihurizo ry’abacungagereza bake cyane rituma bakora ubutaruhuka

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rutangaza ko rufite ikibazo kirukomereye cyo kuba rufite abacungagereza bake, bigatuma bakora akazi kenshi cyane ntibabone umwanya wo kuruhuka.

Ubwo Minisiteri y’Ubutabera yasobanuriraga Komisiyo y’Ingengo n’Umutungo by’Igihugu, imbanziriza mushinga w’ingengo y’imari ya 2018-2019, Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yavuze ko bifuza abacungagereza bahagije kuko abo bafite ari bake cyane.

Rwigamba yavuze ko mu rwego mpuzamahanga umucungagereza umwe agenewe kurinda nibura abagororwa 20, aho hari n’ibihugu biri munsi yaho. Gusa mu Rwanda yavuze ko nta kigereranyo cy’abo umucungagereza arinda bafite, kuko abagororwa binjira ari benshi.

Ati “Twebwe nta kigereranyo dufite kuko abantu bariyongera kandi abakozi ba RCS baragabanutse. Agahenge dufite uyu munsi ni uko natwe dusa nk’aho dukora ibintu by’ubuyobozi, twubaka umutekano na serivisi y’abagororwa ku magereza dukurikije uko ubuyobozi buteye.”

Imibare RCS yagaragarije Abadepite irerekana ko umucungagerza umwe arinda abagororwa 50.

Mu Ukuboza 2017, imibare ya RCS yerekanaga ko Gereza zo mu Rwanda, zarimo imfungwa n’abagorowa 64 757 barindwa n’abacungagereza 1694.

Rwigamba yavuze ko nubwo muri gereza habamo Imirenge, Utugari, Imidugudu n’izindi nzego, ku buryo ikibazo cyahaba kibasha gukemuka vuba, bitabuza kuba bafite ikibazo kibakomereye cy’abacungagereza bake cyane.

Ati “Ntabwo bibuza ko tudafite ibibazo by’abacungagereza ndetse ni bake cyane. Ntabwo umucungagereza kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka ntabwo akiwubona, dukurikije imirimo ikorwa yo kujyana abantu ku nkiko, kujyana abantu kwa muganga, kujyana abantu mu musaruro, abacungagereza bakoze muri ako kazi ka ku manywa baragaruka bagakora n’aka nijoro, ejo bazongera bakagakora.”

RCS yagaragaje ko hari abacungagereza bashya 287 bazinjira muri Nyakanga uyu mwaka, ariko ngo ni bake ku buryo batazakemura ikibazo gihari.

Hakunze kumvikana inkuru z’imfungwa n’abagororwa batoroka gereza, gusa RCS yakunze kugaragaza ko nta sano bifitanye no kuba abacungangereza ari bake.

Kugeza ubu RCS ishinzwe imfungwa n’abagororwa bari muri gereza 13 ziri mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu
Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, ubwo yaganiraga n'Abadepite ku ngengo y'Imari y'Urwego ayoboye
Minisiteri y'Ubutabera n'ibigo biyishamikiyeho byasobanuye imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza